00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupasiteri wo mu Itorero Angilikani yahagaritswe azira gutandukana n’umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2023 saa 07:56
Yasuwe :

Umupasiteri wakoreraga umurimo w’Ivugabutumwa mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Ntibaziganya John Samuel, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ikibazo cyo kutumvikana n’umugore we.

Ntibaziganya yakoreraga ivugabutumwa muri Diyoseze ya Shyira mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibaruwa imusezerera na IGIHE ifitiye kopi, yanditswe ku wa 23 Mutarama 2023.

Iyi baruwa isinyweho n’umwepisikopi wa Diyoseze wa Shyira, Rt Rev. Dr Mugisha M. Samuel igaragaza ko uyu mupasiteri yahagaritswe ku mirimo ye kugira ngo abanze akemure ikibazo afitanye n’umuryango we.

Yakomeje agira ati "Dushingiye ku nama zitandukanye twagiranye ku kibazo cyo gutandukana n’umugore wawe, nshingiye ku mahame y’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda atemerera umupasiteri kuyobora atarakemura ikibazo cye n’umugore we. Ndakumenyesha ko uhagaritswe mu murimo wa gishumba mu itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, kugeza ikibazo ufitanye n’umugore wawe gikemutse."

Rev. Dr Mugisha yakomeje agaragaza ko uyu mupasiteri yari yarasabye uruhushya rwo kujya kwiga, ariko ko batabimwemerera atarabanza gukemura ikibazo cye n’umuryango we.

Yagiriwe inama yo kwicarana n’umugore we bakabanza gukemura ikibazo bafitanye.

Ati "Turakugira Inama yo kwegera umuryango wawe n’inshuti kugira ngo bagufashe kwiyunga n’umugore wawe."

Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda rimaze kwagura amashami mu gihugu kuko kuri ubu rifite diyoseze 13.

Urusengero rwa Diyosezi ya Shyira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .