Ntibaziganya yakoreraga ivugabutumwa muri Diyoseze ya Shyira mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibaruwa imusezerera na IGIHE ifitiye kopi, yanditswe ku wa 23 Mutarama 2023.
Iyi baruwa isinyweho n’umwepisikopi wa Diyoseze wa Shyira, Rt Rev. Dr Mugisha M. Samuel igaragaza ko uyu mupasiteri yahagaritswe ku mirimo ye kugira ngo abanze akemure ikibazo afitanye n’umuryango we.
Yakomeje agira ati "Dushingiye ku nama zitandukanye twagiranye ku kibazo cyo gutandukana n’umugore wawe, nshingiye ku mahame y’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda atemerera umupasiteri kuyobora atarakemura ikibazo cye n’umugore we. Ndakumenyesha ko uhagaritswe mu murimo wa gishumba mu itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, kugeza ikibazo ufitanye n’umugore wawe gikemutse."
Rev. Dr Mugisha yakomeje agaragaza ko uyu mupasiteri yari yarasabye uruhushya rwo kujya kwiga, ariko ko batabimwemerera atarabanza gukemura ikibazo cye n’umuryango we.
Yagiriwe inama yo kwicarana n’umugore we bakabanza gukemura ikibazo bafitanye.
Ati "Turakugira Inama yo kwegera umuryango wawe n’inshuti kugira ngo bagufashe kwiyunga n’umugore wawe."
Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda rimaze kwagura amashami mu gihugu kuko kuri ubu rifite diyoseze 13.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!