00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nazareen Worship Team yatangiye ivugabutumwa ry’indirimbo zihembura bahereye ku Banyarwanda bo muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2021 saa 10:16
Yasuwe :

Itsinda ry’Abaririmbyi ba Nazareen Worship Team rikorera umurimo w’Imana muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryifashishije indirimbo zigamije guhembura imitima y’Abanyarwanda mu by’umwuka, bahereye ku baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nazareen Worship Team isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu rusengero rwa Pasiteri Kawaya Pascal muri Michigan.

Iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo yaryo ya mbere bise ‘Wamenyesheje Inzira’ intego akaba ari ugukomeza gukora indirimbo nyinshi zitandukanye.

Emile Ngoga, umwe mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko intego yabo ari ukugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo kuri bose, kuko ari imwe mu nshingano yahaye abamwizera.

Ati “Iyi ndirimbo ndetse n’izindi ziri mu nzira turifuza ko abantu bose bamenya kandi bakizera izina rihebuje rya Kristo Yesu. Birababaje cyane cyangwa se bizaba bibabaje birenzeho Kristo aramutse agarutse abantu bataramwizera.”

Yavuze ko intego ya Nazareen Worship Team ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bukiza, bubohora kandi bukangurira isi yose kwizera Yesu.

Ngoga yavuze ko iryo tsinda ryifuza gushyira hanze album ya mbere igizwe n’indirimbo umunani mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko kuri ubu bafite itsinda ry’Abanyarwanda basengana mu rusengero rwabo, ari naho haturutse igitekerezo cyo kwagura ivugabutumwa ryabo rikava mu rusengero rikagera kure.

Ati “Mbere twakoreraga mu Itorero n’abandi banyamerika ariko tumaze kuba benshi twahisemo gukora amateraniro yacu. Iyo bibaye ngombwa ko dukorana n’abanyamahanga turirimba indirimbo zo kuramya zisanzwe mu Cyongereza ariko mu materaniro y’Ikinyarwanda turirimba indirimbo nyinshi mu Kinyarwanda.”

Indirimbo ‘Wamenyesheje Inzira’ ya Nazareen Worship Team yari imaze amezi ane itunganywa na Producer Boris. Amashusho yayo yakozwe na Fayzo, ayoborwa na GM Brown.

Nazareen Worship Team yiyemeje gushyira hanze album y'indirimbo umunani muri uyu mwaka
Nazareen Worship Team intego ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bukiza, bubohora kandi bukangurira isi yose kwizera Yesu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .