Ni igiterane cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n’andi matorero yo mu Rwanda. Kizagira ibice bibiri: igice cya mbere kizaba cyihariye ku bakozi b’Imana nk’abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi benshi, kikazaba taliki 3 Gashyantare 2023. Igice cya kabiri cya rusange kizaba taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena.
Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni nawe wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala.
Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y’i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana.
Manifest Fellowship igize igice cy’umurimo w’ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw’Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.
Manifest Fellowship Rwanda yaboneyeho umwanya wo gutumira abanyarwanda bose nabo ku mpera z’isi yose muri iki giterane cy’ububyutse.
Abazitabira iki giterane basabwe kwiyandikisha hakiri kare banyuze mu buryo bw’iterambere bwashizweho kuri terefoni ngendanwa bakanda *810*100# bagakurikiza amabwiriza.
Bashobora no kuboa ibundi bisobanuro ku giterane bahamagara kuri +250790599999.




TANGA IGITEKEREZO