00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanuzi Gatabazi Meshack yavuze ku biterane n’ibitaramo byishyuzwa byeze mu madini

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 December 2023 saa 05:33
Yasuwe :

Umuhanuzi akaba n’umuvagabutumwa, Gatabazi Meshack yavuze ko bidakwiriye kuba ikibazo kuba amadini, amatorero cyangwa abihayimana bategura ibiterane n’ibitaramo bakabyishyuza, ngo kuko ibihe byahindutse kubera ko kugira ngo ibyo biterane bigende neza bisaba amafaranga.

Uyu mugabo uzwi mu buhanuzi butandukanye yabigarutseho mu gihe ari kwitegura igiterane kizaba ku wa 23 Ukuboza 2023 kuri Great Kiyovu Hotel mu Karere ka Nyarugenge.

Ni igiterane kigamije gukangurira abantu kuva mu byaha no gusenga Imana igasubiza ibibazo benshi bafite muri iki gihe.

Nubwo bitamenyerewe ko abitabira ibiterane cyangwa ibitaramo byigishwamo ijambo ry’Imana bishyuzwa, abazitabira iki giterane bo basabwa kubanza kwishyura ibihumbi 10 Frw.

Ni amafaranga Gatabazi avuga ko azafasha mu kwishyura hoteli igitaramo kizaberamo, ibyuma by’imiziki n’ibindi abazitabira icyo gitaramo bazakenera.

Ati “Abanyarwanda barabizi kuko n’abakodesha za stade batanga amafaranga. Kuko ari amasengesho yo kugaruza ibyacu, twashyizeho ibihumbi 10 Frw kugira ngo n’umuntu udashoboye yisangemo n’utayafite yayaguza Imana ikazamufasha kuyishyura ariko ntahombe iki gikorwa.”

Gatabazi yavuze ko ayo mafaranga atari menshi, ku bantu bashaka guhindurirwa ubuzima. Yaboneyeho kunenga abumva ko kwishyura ibikorwa nk’ibyo ahatangirwa ijambo ry’Imana, atari byo kuko byose biterwa n’aho isi igana n’icyo bisaba ngo iryo jambo ry’Imana ritangwe mu mutuzo.

Iki giterane cya Gatabazi Meshack kije nyuma y’ibindi nkacyo byagiye bibera ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

Gatabazi ni umuhanuzi uvuga ko afite umuhamagaro w’ivugabutumwa yahawe afite imyaka 18, akagira impano yo guhanura, kuvuga ubutumwa, kwerekwa ndetse no kugarurira Imana abazimiye.

Yavuze ko ayo masengesho agiye kuba yayategetswe n’Imana kugira ngo abantu bagarurirwe ibyabo banyazwe mu buryo butandukanye. Iki giterane byitezwe ko kizatangira saa munani z’amanywa.

Gatabazi yavuze ko kwishyuza abitabiriye kumva ijambo ry'Imana atari ikibazo mu gihe bijyanye n'imitegurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .