Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barimo James na Daniella, Josh Ishimwe, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe. Cyayobowe na Tracy Agasaro wa KC2 TV na Isaa Noel wa Isango Tv.
Kuri Dove Hotel habereye iki gitaramo hari harimbishijwe mu buryo bukomeye ku buryo buri meza yari ariho ururabo, amazi yo kunywa, n’ibindi.
Hari hateguwe kandi amafunguro y’ubwoko butandukaye n’ibyo kunywa by’amoko yose yaba umutobe, ikawa, amata n’ibindi. Ni ubwa mbere bibayeho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Kwinjira byari 30.000Frw ku muntu umwe 40.000 Frw kuri ’Couple’ na 15.000Frw ku banyeshuri.
"Tujyane Mwami" ni igitaramo kizajya kiba buri gihembwe kandi abacyitabiriye bose bakaramya Imana ndetse bakayihimbaza barimo gusangira amafunguro y’ubwoko butandukanye.
Umuyobozi wa K Square yateguye iki gitaramo, Kabiru Amit, ubwo yatangizaga iki gitaramo, yavuze ko bagitekereje bagamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Turabakiriye mu gitaramo cya mbere cya Tujyane Mwami Live Concert, reka twishimire urukundo rw’Imana.”
Iki gitaramo kitabiriwe n’abarimo ibyamamare mu muziki nyarwanda nka Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aline Gahongayire, Nice Ndatabaye n’abandi.
True Promises nibo babanje ku rubyiniro, bakurikiwe na Danny Mutabazi waririmbye indirimbo ze zitandukanye ze zirimo Binkoze ku mutima, Calvary n’izindi.
Pastor Emmanuel Gberekpee wo muri Zion Temple Gatenga ni we wabwirije muri iki gitaramo. Habayeho no gusangira amafunguro atandukanye abari bitabiriye bacurangirwa na Dj Spin.
Uretse kumva ijambo ry’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza ndetse no gusangira amafunguro, igitaramo "Tujyane Mwami" cyanabereyemo igikorwa cy’ubugiraneza aho K Square yafashije abanyeshuri babiri badafite ubushobozi bw’amafaranga yishuri, ibemerera kuzabishyurira amafaranga yose y’ishuri.
Hanatangajwe umushinga "True Promises Open Air Compainers" wo gufasha abana 25 batishoboye. Uzakorwa na True Promises Ministry ku bufatanye na K Square.
Abandi baramyi bari batumiwe barimo Musinga Joe, James na Daniella, na Josh Ishimwe bashimishije benshi mu bihangano byabo byakunzwe ndetse aba aribo bashyira iherezo kuri iki gitaramo.






















Amafoto: Kwizera Remmy Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!