Iki gitaramo cyiswe “Melodies of our Faith II Concert” bisobanuye “Injyana zo guhamya ukwizera kwacu”, kizabera muri Kigali Exhibition and Conference Village [KCEV], ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukwakira 2023, guhera saa Kumi z’umugoroba.
Ni igitaramo kizanyuzwamo amashimwe yaranze urugendo rw’iyi korali mu myaka 27 imaze itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuyobozi wa Korali “Send Us God”, Igiraneza Earlyne, yatangarije IGIHE ko igitaramo cyabo cyihariye kuko kizaba kirimo korali imwe gusa kandi abazacyitabira bazasusurutswa binyuze mu ndirimbo zirenga 30.
Yagize ati “Igitaramo twahisemo kucyita “Injyana zo guhamya ukwizera kwacu”/Melodies of Our Faith bitewe n’ubutumwa buri mu ndirimbo twateguye bwerekereza abantu kuri Kirisitu ari na we byiringiro byacu.”
Yagaragaje ko bifuza ko ibyo bemera n’ibyo bizera bakabinyuza mu ndirimbo bikwiye ko n’abandi babyumva batyo, bakajya banabyizera.
Igiraneza yakomeje ati “Nta zindi korali tuzafatanya. Dufite indirimbo zihagije n’abaririmbyi bashoboye ku buryo umuntu uzitabira igitaramo cyacu azanezezwa n’ibyo azahabonera byose.”
Korali “Send Us God” ifite imishinga myinshi mu bihe biri imbere by’umwihariko yibanda ku gusohora indirimbo nshya no gutunganya album mu kurushaho kwagura ivugabutumwa ndetse no gukora ibikorwa nko kuremera abatishoboye.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ndetse na 15.000 Frw mu myanya y’icyubahiro [aya matike yashize ku isoko]. Ushaka kugura itike anyura kuri Ishema.rw cyangwa agakoresha uburyo bwa telefoni anyuze kuri *797*30#.
Ni ku nshuro ya kabiri, Korali “Send Us God” igiye gukora iki gitaramo kuko icya mbere yagikoze mu 2019 ndetse abacyitabiriye bataha banyuzwe.
Iyi korali yateguje igitaramo cyiza cyane ko isanzwe imenyerewe kuririmbira ku manota n’amajwi ya gihanga.
Umwe mu bakirisitu babazi yabwiye IGIHE ko igitaramo cyabo kiba kirimo ubuhanga kuko “bagiteguye mu buryo bwiza, bagihaye umwanya wabo kandi mu buhanga basanganywe kizaba ari injyanamuntu.’’
Yakomeje ati “Basanzwe baririmba umuziki uri ku rwego mpuzamahanga aho abaririmbyi bigishwa gusoma amanota kuko ari yo baririmba cyane.’’
Send Us God yatangiye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu 1996, icyo gihe yari igizwe n’abakiri bato ariko igenda yaguka mu murimo wabo ndetse no mu gikuriro cy’abayigize. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 50 mu gihe imaze gukora indirimbo zirenga 500 zirimo izizwi nka “Ambereye byose”, “Yesu ariho” na “Nzabana nawe.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!