00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAR Remera yinjiye mu giterane cyo kubaka umuryango utajegajega mu Isi ihindagurika (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 October 2023 saa 11:47
Yasuwe :

Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paruwasi ya Remera, ryatangiye igiterane cy’umuryango kizamara icyumweru cyashyiriweho kwiga ku buryo bwo kubaka umuryango mu Isi ya none ihindagurika cyane.

Iki giterane cyatangiye ku wa Mbere, tariki ya 2 Ukwakira 2023, kibera kuri EAR Remera. Gifite intego igira iti “Umuryango wa Gikirisitu mu Isi ihindagurika”, riboneka mu Gitabo cy’Abaroma 12:2.

Cyateguwe na EAR Remera ku bufatanye na Mothers’ Union na Fathers’ Union, hagamijwe gufasha abazacyitabira kongera kubaka umuryango uhamye kandi utekanye, no kubaka ingo zegamiye ku rufatiro ruzima ari rwo Kirisitu.

Kubaka umuryango uhamye kandi utekanye ni imwe mu ntego Leta yihaye ariko ntiyagerwaho hatabayeho uruhare rw’amadini n’amatorero. Muri iki gihe umuryango urugarijwe n’ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe bituma abawugize batandukana, bikagira ingaruka ku rubyaro rwabo ku buryo bibera igihugu umutwaro.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagabo bubatse ingo za Gikirisitu (Fathers’ Union), James Kazubwenge, yashimiye itsinda ryateguye iki giterane n’ubuyobozi bwagishyigikiye mu buryo bwose.

Yabasabye abacyitabiriye “gusabana n’Imana binyuze mu kuba imbere yayo igihe cyose no kugendera mu ijambo ry’Imana buri munsi, kuba ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, kutishushanya no gukiranuka muri byose.’’

Umushumba Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, wigishije ijambo ry’Imana yifashishije iryo mu Itangiriro 1:26-31, agaruka ku mugambi w’Imana ku muryango.

Yavuze ko abakirisitu bakwiye kwirinda icyo ari cyo cyose cyagoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana, ibidakwiranye n’umuco Nyarwanda harimo kuryamana kw’abahuje ibitsina cyangwa se kuryamana n’inyamaswa.

Yakomeje ati “Dukwiye kubyirinda tukabyamagana tukagendera mu mugambi w’Imana twagura ubwami bwayo.’’

Rev. Emmanuel Karegyesa yasabye urubyiruko kwirinda gukunda ibintu by’ubusa rutakoreye kuko biruviramo kwiyandarika ahubwo ko rukwiye kwambara imbaraga rukirinda ibyo bishuko byose.

Ati “Dukwiye kubyirinda tukabyamagana tugendera mu mugambi w’Imana ari ukuba mu nshingano twagura ubwami bw’Imana.’’

Abitabiriye iki giterane basabwe kumenya umugambi w’Imana no kuwugenderamo, gusengera imiryango, kubaka no gukomeza urushako, guterana umwete kugira ngo haboneke imiryango itekanye aho umugore, umugabo n’urubyabo rwabo bakomeza kubaha Imana.

Igiterane cy’umuryango kizakomeza higwa ku ngingo zitandukanye zirimo izigaruka ku cyaha no gusenyuka k’umuryango, gucungura no gusana umuryango wasenyutse, gusigasira indangagaciro za gikirisitu mu muryango, kubaza no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ndetse n’umunezero utangwa no kubana n’Imana mu muryango.

Abigisha bagitumiwemo barimo abasanzwe bamenyerewe mu nyigisho zigaruka ku kubaka umuryango uhamye barimo Rev. Emmanuel Karegyesa, Umushumba Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rt. Rev. Jean Pierre Methode Rukundo, Bishop wa EAR Diyosezi Misiyoneri ya Karongi; Pasiteri Habyarimana Désiré wo mu Itorero ADEPR n’Umuvugabutumwa Sylvia Mbabazi wo muri EAR Paruwasi Remera.

Iki giterane cyitabiriwe n’abakirisitu b’ingeri zose barimo urubyiruko, abagabo ndetse n’abagore bo mu madini n’amatorero atandukanye. Kiba buri munsi hagati ya saa Kumi n’Imwe na saa Moya.

Umuyobozi wa Fathers' Union, James kazubwenge, afungura ku mugaragaro gahunda zose zizakorwa muri iki cyumweru mu giterane cy'umuryango cyateguwe na EAR
Abitabiriye itangizwa ry'iki giterane bagize umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana
Mu biterane bihuza ab'ingeri zitandukanye aba ari n'umwanya mwiza wo gusenga Imana
Rev. Emmanuel Karegyesa yasabye abakirisitu icyagoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana no kwamagana ubutinganyi
Bamwe mu baririmbyi ba Shalom Worship Team baramya Imana
Annet Ngondo yarushijeho kwegerana n'Imana
Nkurikiyumukiza Edward ni we wayoboye gahunda yo gutangiza igiterane cy'umuryango muri EAR Remera
Peninah Kayitesi, umugore wa Rev. Dr. Canon Rutayisire aramya Imana
Iki giterane cy'iminsi itandatu cyigaga ku kubaka umuryango uhamye muri iki gihe cya none
Korali Maranta ni yo yataramiye abitabiriye igiterane cy'umuryango
Rev. Emmanuel Karegyesa ni we wigishije ijambo ry'Imana hatangizwa igiterane cy'umuryango
Abacyitabiriye bagize ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Uwiteka
Iki giterane cyabaye umwanya mwiza wo gusengera imiryango kugira ngo igendere mu mugambi Imana yayishyiriyeho
Rev. David Isanga ushinzwe Ishami risenga mu ndimi z'amahanga, English Service, muri EAR Paruwasi Remera asengera ibyifuzo hamwe n'amaturo
Rukwatage Janvier uhagarariye amatorero shingiro muri EAR Remera na we yitabiriye itangizwa ry'igiterane
Iki giterane kizamara icyumweru gitangira saa 17h30 kigasozwa saa 19h30 buri munsi

Amafoto: EAR Remera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .