Iki giterane cyashyiriweho kwiga ku buryo bwo kubaka “Umuryango wa Gikirisitu mu Isi ihindagurika” riboneka mu Baroma 12:2. Cyamaze iminsi itandatu, ku wa 2-8 Ukwakira 2023.
Ku Cyumweru ni bwo iki giterane cyateguwe na EAR Remera ifatanyije na Mothers’ Union na Fathers’ Union cyasojwe.
Iki giterane cyahaye umwihariko kubaka umuryango uhamye cyane ko ufite ibibazo byinshi muri iyi Si ya none aho usanga hari amakimbirane mu ngo, rimwe na rimwe avamo ubwicanyi na gatanya za hato na hato.
Pasiteri Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yavuze ko yizera ko abitabiriye iki giterane bungutse ubumenyi buzabashoboza kubaka “imiryango myiza ibereye Itorero rya Kirisitu n’Umuryango Nyarwanda”.
Inyigisho zatanzwe muri iki cyumweru zirimo umugambi w’Imana ku muryango, icyaha no gusenyuka k’umuryango, gucungura no gusana umuryango wasenyutse, gusigasira indangagaciro za gikirisitu mu muryango, kubaza no kungurana ibitekerezo n’umunezero wo kubana n’Imana mu muryango.
Mu bacyitabiriye harimo abari bafite ingo zirimo ibibazo ndetse “biyemeje kongera kugaruka ku rufatiro ruzima ari rwo Kirisitu.’’
– Ibiganiro byo kubaka umuryango byasize umukoro
Abitabiriye iki giterane baganirijwe ku bibazo byugarije umuryango mu Isi ihindagurika ndetse banungurana ibitekerezo.
Iki giterane cyitabiriwe n’abakirisitu b’ingeri zose barimo urubyiruko, abagabo n’abagore bo mu madini n’amatorero atandukanye. Mu buhamya bwabo bifuje ko cyajya gikorwa rimwe mu mezi ane aho kuba inshuro imwe mu mwaka.
Usibye inyigisho bahawe, abitabiriye iki giterane basengeye imiryango yugarijwe n’ibibazo birimo gatanya mu bashakanye, amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana itashyingiwe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.
Pasiteri Habyarimana Désiré yasobanuye ko umuryango ari umushinga w’Imana kandi ari yo ukwiye kubakiraho.
Ati “Imana ni yo yatangije umuryango kandi kubakira ku Uwiteka ni rwo rufatiro rukomeye rw’umuryango.’’
Yatanze umukoro avuga ko urubyiruko rukwiye kwigishwa uko rukwiye kwitwara mbere yo kubaka ingo.
Yakomeje iti “Urugo ni urw’agaciro kandi Imana yifuza ko mu rugo ariho umuntu akwiye kubonera agaciro, urukundo, umunezero, kubahwa, kugirirwa icyizere no kubaho udafite ubwoba bw’ejo hazaza. Umuryango ni ho umuntu atorezwa indangagaciro, ni ho umuntu amenyera uwo ariwe.’’
Yasabye ko bakwiye kugira impinduka nziza mu miryango bamagana icyayihungabanya icyo ari cyo cyose.
Pasiteri Habyarimana yavuze ko Imana yishimira ko imiryango ibanye nabi yongera kubana neza.
Yakomoje ku cyuho cy’imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe giterwa n’impamvu zitandukanye kandi ko ibyo ubwabyo ni igikomere ariko “mu byazanye Yesu harimo no gukiza imitima ikomeretse.’’
Ati “Urugo rwiza rurashoboka kandi umutu yubaka uko yubatse imbere muri we, mu mwuka mu bugingo no mu mubiri. Iyo abubatse ingo bombi buri wese aharaniye kubaka urugo neza urugo rwiza rubaho.’’
Byanashimangiwe na Pasiteri Gatabazi Christine wo muri Assemblies of God church wavuze ko Imana ari yo isigasira imiryango.
Ati “Iyo abantu bimuye Imana mu muryango uhita usenyuka hamwe n’ibyawo byose bityo ugatakaza umugambi wayo kuri wo. Ni ngombwa kwirinda ibitera isenyuka ry’umuryango byose muri iki gihe.’’
Yavuze ko umugore aramutse ahagaze mu kwizera rimwe na rimwe bishobora gukemura ibibazo bitandukanye kuko “ingo zubakiye ku rufatiro rwa Yesu zirakomera”.
Umuyobozi wa Mothers’ Union muri EAR Paruwasi Remera, Uwantege Charlotte, yavuze ko mu muryango ari ahantu ho kwisanzura, ababyeyi bakaganira n’abana babo.
Yagaragaje ko “urubyiruko rukeneye abarufasha kugira ngo ruzubake ingo nzima mu gihe kizaza.’’
Ibi byanashimangiwe na Bishop Jean Pierre Methode Rukundo, Umwepisikopi wa Diyosezi Misiyoneri ya Karongi.
Ati “Ijambo ry’Imana ni rizima ntirihinduka, ritubuza kwiyandarika mu rubyiruko, gukora cyane duhangana n’inzara, kurwanya igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu no guhangana n’itandukana ry’abashanye mu miryango, kwitandukanya na ruswa n’amahugu.’’
Yavuze ko kwimika Imana mu miryango bikwiye kuba ibya mbere kugira ngo habeho umunezero mu miryango.
Ati “Ubwenge buva mu ijuru ni umusingi umuryango ukwiye kubakiraho. Buri mukirisitu akwiye kugira impinduka nziza mu miryango aho batuye. Urubyiruko rukwigira kugira inshuti nziza rwigiraho kandi rukirinda konona umutungo uzatunga urugo.’’
Abitabiriye igiterane basusurukijwe na korali zo muri EAR Remera zirimo Shalom Worship Team, Maranatha Choir, Altar of Praise, Disciples of Christ, Ijwi ry’imbabazi, Amazing Grace n’Umusamariya.
Igiterane cy’umuryango muri EAR Remera cyafunguwe ku wa 2 Ukwakira 2023
Pasiteri Habyarimana Désiré yatanze inyigisho ku kubaka urugo rwiza
Pasiteri Habyarimana yavuze ku gusana umuryango wasenyutse
Pasiteri Gatabazi Christine yigishije ku gusigasira indangagaciro za Gikirisitu mu muryango
Hatanzwe ikiganiro ku bibazo byugarije umuryango
Igiterane cy’umuryango cyasojwe hafatwa ingamba zatuma urubyiruko rwubakira ku rufatiro ruhamye
Amafoto: EAR Remera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!