Bishop Dr Rugagi yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa ryagutse nk’umwe mu bavugabutumwa mpuzamahanga.
Iki giterane ngarukamwaka, Youth Convention International, kiri mu ruhererekane rw’ibitegurwa n’Intumwa y’Imana, Elisha Cibavunya. Gihuza urubyiruko rwo muri Tanzania n’abandi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Youth Convention International yatangiye kuwa 29 Nzeri, izasozwa ku wa 2 Ukwakira 2023. Mu masaha ya mbere ya saa Sita hatangwa amahugurwa y’urubyiruko abera muri Serena Hotel y’i Dar es Salaam nyuma ya saa Sita hakaba igiterane cy’abantu bose kizajya muri Convention Center i Dar es Salaam.
Dr Bishop Rugagi Innocent ni we mushyitsi mukuru muri iki giterane akaba n’umwigisha mukuru.
Ubwo yageraga muri Tanzania yakiranywe ubwuzu cyane ko yaherukagayo mu mwaka wa 2013.
Ubwo yageragayo yasanze ategerejwe bidasanzwe ndetse yeretswe urugwiro nk’uwari ukumbuwe cyane ku butaka bwa Tanzania.
Elisha Mulire, uyobora Ebener Restoration Ministry, yavuze ko bishimiye kwakira umukozi w’Imana udasanzwe.
Ati “Tanzania yahiriwe kwakira umukozi w’Imana. Amahanga menshi yagiriwe umugisha mu kumwakira. Imana imukoresha imirimo y’ibitangaza. Twamwakiriye ngo azabe inyigisho kuri bose. Natwe tuzaba duhari turimo.’’
Yakirijwe amashyi menshi n’impundu n’abari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Julius Nyerere.
Bishop Dr Rugagi na we yashimye ikaze yahawe, ati “Ndashima ko nakiriwe neza. Tanzania igiye kumenyekana mu buryo budasanzwe. Nzi ko hari amateka mashya agiye kumvikana muri Dar es Salaam. Nzi neza ko hari imbuto tuzabiba.’’
Igiterane yatumiwemo muri Tanzania kije nyuma y’igihe avuye muri Kenya aho yakiranywe urugwiro, ubwo yari avuye muri Canada aho amaze igihe akorera ivugabutumwa.
Ku wa 11 Nyakanga 2023 ni bwo Bishop Rugagi yageze ku Kibuga cy’Indege muri Kenya, aho yitabiriye Igiterane cyiswe "Revival Fire in Kenya" cyateguwe na Prophet Dr. Joseph Njuguna.
Mu 2018, ni bwo Bishop Dr Rugagi yagiye gukorera ivugatumwa muri Canada. Yongeye gusubira mu Rwanda tariki 18 Nyakanga 2023, hari nyuma y’imyaka ine n’amezi atandatu atahakandagiza ikirenge.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!