Ni mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye mu itorero New Life Bible Church riherereye mu Karere ka Kicukiro, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024.
Muri iki gitaramo yamurikiyemo album ya mbere yise ‘Ica Inzira’, uyu muhanzi yagenewe miliyoni 3 Frw n’abavugabutumwa, abahanzi n’abandi bakirisitu bamukunda.
Aba barimo umuhanzi Tonzi watanze ibihumbi 120 Frw, Bosco Nshuti watanze ibihumbi 100 Frw n’abandi.
Bavuze ko uyu muhanzi ari umuntu uzi kubana n’abandi neza, kandi ko akwiye gushyigikirwa kugira ngo izina rya Yesu rikomeze risakare.
Christophe yaririmbye indirimbo zigize iyi album zirimo ‘Ijambo ryawe’, ‘Uwabimbwiye nuwo’, ‘Kwizerwa’, ‘Ntayindi Mana’, ‘Nkeneye’, ‘I praise you lord’ n’izindi.
Yaririmbye kandi izindi zirimo ‘Ndashima isezerano’, ‘Uri uwera’ yakoranye na Prosper Nkomezi’, ‘Yesu niryo zina’ yafatanyije na Bosco Nshuti na ‘Urimwengu Wote’ yasorejeho.
Nyuma y’iki gitaramo, Christophe yabwiye IGIHE ko Imana, yamuhaye ibirengeje ibyo yasabye, ahishura ko igitaramo yagitekereje afite 200$ yonyine, ariko akayiringira kugeza kibaye.
Ati “Natekereje iki gitaramo mfite 200$ yonyine mu mufuka, ariko Imana yampaye ibirengeje ibyo nasabye, cyari cyo gitaramo cya mbere, kandi sinari nzwi cyane ariko nari nziko ari igikorwa Imana yashyize ku buzima bwanjye. Narahagurutse kuko Imana yabyemeye.”
Yavuze ko yanyuzwe n’ubwitabire, kandi ko abantu batahanye umunezero udasanzwe, ashimira abantu bitanze amafaranga yo kumufasha gukomeza umurimo.
Yasoje avuga ko nta gihindutse izi ndirimbo zigize album ya mbere, yaraye amuritse zizatangira kujya hanze muri Werurwe 2024.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!