00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi bagiye guhurira mu gitaramo cya Noheli cyahariwe abagore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 07:39
Yasuwe :

Umuhanzikazi Nsabimana Gisèle [Gisèle Precious], ukunzwe mu baririmba agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana azahuriramo n’abandi bahanzikazi barimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi ndetse n’itsinda abarizwamo rya The Anointed Band.

Ni igitaramo gifite umwihariko w’uko kizaririmbwamo n’abagore gusa, mu rwego rwo kubatera imbaraga. Gisèle Precious avuga ko ari igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana ko n’ubwo umwaka wabaye mubi ariko urangiye.

Ati “Ni igitaramo nifuje ko cyabaho muri ibi bihe bya Noheli kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda gushima Imana ko yaturinze. Impamvu ari igitaramo kizaririmbwamo n’igitsinagore ni uko nshaka gufasha abagore kwigirira icyizera. Nsanzwe ncuranga Guitar na Piano. Twagiteguye dushaka gutera abagore bitewe n’ibyo banyuramo.”

Yakomeje agira ati “hari abagabo baba bafite abagore bafite impano yo kuririmba cyangwa gucuranga ariko ntibabahe umwanya cyangwa se ababyeyi bafite abana b’abakobwa bafite impano nk’izo nabo ntibabone uko bigaragaza. Twabikoze muri ubwo buryo dushaka kwerekana ko abagore bashoboye.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, guhera i saa tatu z’umugoroba kugeza saa tanu, aho kizatambuka ku ISIBO TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa ‘IRERA Rehoboth TV’.

Iki gitaramo ngarukamwaka ni icyo gufasha abanyarwanda n’abakristo muri rusange kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, cyiswe ‘Xmass Festival’. Kizatangira saa tatu z’umugoroba kirangire saa tanu z’ijoro.

Gisèle Precious wagiteguye yatangiye umuziki mu 2017. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Imbaraga’, ‘Shimwa’, ‘Niwe’, ‘Urampagije’ n’izindi zitandukanye.

Aline Gahongayire agiye guhurira mu gitaramo cyo kwinjiza abantu muri Noheli n'abandi bahanzikazi
Gaby Kamanzi ni umwe bazaririmba mu gitaramo cyo gushyira abantu muri Noheli
Gis le Precious (ibumoso|) na Aline Gahongayire bagiye guhurira mu gitaramo
Gisèle Precious ni we wateguye iki gitaramo agiye guhuriramo n'abahanzikazi bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .