Kamugundu Zachée yatabarutse ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, aguye mu Bitaro bya Muhima aho yari amaze ukwezi arwariye.
Umuhanzi Thacien Titus yavuze ko Se yari umubyeyi ukunda abantu kandi ugira urugwiro.
Ati “Papa yari umubyeyi mwiza ukunda umuryango we cyane. Yari umujyanama mwiza, ugira urugwiro kandi yakundaga gukora cyane.’’
Thacien Titus yavuze ko bakomeje gushimira abantu batandukanye bakomeje kubafata mu mugongo.
Ati “Turashimira abantu bose bari kutuba hafi mu buryo bwose muri ibi bihe bitoroshye. Tubasabiye umugisha.’’
Kamugundu Zachée yavutse ku wa 9 Gashyantare 1928, atabaruka ku wa 3 Gicurasi 2024.
Uyu musaza w’imyaka 96 azasezerwaho bwa nyuma ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2024, mu Irimbi rya Nyamugari riherereye mu Karere ka Kamonyi.
Tuyishime Thacien uri mu bana ba nyakwigendera ari mu bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko mu Itorero ADEPR.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Aho ugejeje ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”, “Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!