00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi w’Umunya-Nigeria Tim Godfrey ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 February 2025 saa 04:39
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Tim Godfrey uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo guhimbaza Imana muri Afurika, ategerejwe i Kigali mu giterane "Gather 25" kizabera muri BK Arena, ahazakusanyirizwa inkunga ya ‘Mutuelle’ ku batishoboye.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Nara Ekele Mo” yahuriyemo na Travis Greene ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane mpuzamahanga, gitegurwa na IF Gather.

Ni igiterane giteganyijwe ku wa 1 Werurwe 2025, kikazabera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi ariko u Rwanda ni cyo gihugu kizacyakira muri Afurika.

Biteganyijwe ko abandi bahanzi bazataramira abazacyitabira barimo Abanyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Uwimana Aimé, ⁠Fabrice and Maya, ⁠Chriso Ndasingwa, ⁠True promises ⁠Apostle Apollinaire, Prosper Nkomezi, ⁠New life band, ⁠Watoto Children’s Choir yo muri Uganda ndetse na Himbaza.

Gather 25 cyateguwe na IF Gather yo muri Amerika ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo mpuzamahanga.

Icyo giterane gitegurwa hagamijwe guhuza abakristu hirya no hino ku Isi aho hafatwa amasaha 25 abakristo bari gusenga ariko bikabera ku migabane itandukanye.

Muri Afurika bahisemo ko cyabera mu Rwanda, aho abari ku Isi yose bazagira amasaha atatu yo gukurikira ibizabera muri BK Arena aho bazaba bari hose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uretse gusenga, hazabaho no gutarama mu ndirimbo n’Ijambo ry’Imana ariko hakazabamo amasaha atatu abo ku Isi yose bazaba bareba ibiri kubera I Kigali muri ya ntego yo guhuza umubiri wa Kristo ku Isi yose.

Kwiyandikisha muri icyo giterane ni 5000 Frw ariko azishyurwa yose, azakusanyirizwa hamwe, afashijwe Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza.

Biteganyijwe ko kizajya kiba buri myaka ibiri, bisobanuye ko kizongera kuba mu 2027 kitwe Gather 27 kuko gihabwa izina bishingiye ku mwaka cyabayemo.

Umunya-Nigeria Tim Godfrey ategerejwe i Kigali
Tim Godfrey ari mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika
Igiterane cya Gather 25 kizabera hirya no hino ku Isi
Uko abantu bashobora kwiyandikisha kwitabira iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .