00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi Jado Sinza n’umukunzi we berekanywe mu rusengero(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 June 2024 saa 01:24
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, agiye kurushinga na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Aba bombi batangiye urugendo rwo kurushinga nyuma y’aho bamaze igihe bakundana, cyane ko amakuru avuga batangiye gukundana mu 2017 , kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.

IGIHE yahawe amakuru ko bateganya kurushinga muri Nzeri uyu mwaka mu gihe nta cyaba gihindutse.Kuri iki Cyumweru berekanywe mu rusengero muri ADEPR Remera.

Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bombi basengera mu Itorero rya ADEPR.

Jado Sinza, izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, "Ongera Wivuge" na “Ndategereje”, “Ndi Imana Yawe” n’izindi zitandukanye.

Uyu musore w’imyaka 29 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’, kuri ubu ni umuririmbyi wa Siloamu yo muri ADEPR Kumukenke ndetse anabarizwa mu itsinda rya New Melody ribumbiye hamwe abaturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

Reba ‘Ndi Imana Yawe’; indirimbo Jado Sinza yahuriyemo na Neema ugiye kuba muramukazi we

Umuramyi Jado Sinza agiye kurongora Esther Umulisa bamaze igihe kinini bakundana
Jado Sinza yambitse impeta y'urukundo Esther Umulisa
Berekanywe nyuma y'igihe bakundana
Aba bombi batangiye umushinga wo kurushinga muri Nzeri uyu mwaka
Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe ari abaririmbyi bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana
Jado Sinza na Esther Umulisa berekanywe mu rusengero rwa ADEPR i Remera
Esther Umulisa ubanza iburyo aheruka gufasha Jado Sinza mu gitaramo aheruka gukora
Aba bombi bamaze imyaka isaga irindwi bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .