Mu itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Umuryango bwatangaje ko Abayisilamu bose ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru wa Eidil-Fit’ri ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, rizatangira guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Eidil-Fit’ri.
Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.
Eid al-Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.
Iki kiruhuko gihuriranye n’igiteganyijwe ku wa Mbere kubera ko itariki ya 1 Gicurasi (Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo) yahuriranye n’impera z’icyumweru.
Iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.
Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho.
Naho iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!