00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanga mu Mibare wahanuriwe ko azaba Papa akiri muto: Ibitangaje kuri Papa Leo XIV

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 May 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Nta gushidikanya ko miliyari 1,4 z’Abakirisitu Gatolika hirya no hino ku Isi zikiri mu byishimo byo gutorwa kwa Papa Leo XIV, ari nako zihanze amaso ibyo azakora. Ese azaba ari umunyempuhwe wita ku bakene n’abimukira, ndetse akirinda gucira imanza abaryamana bahuje ibitsina nka Papa Francis asimbuye? Cyangwa azaba ari ikinyuranyo cy’ibi.

Robert Cardinal Prevost yatowe nka Papa ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ku munsi wa kabiri w’amatora kuko uwa mbere wari warangiye, aba-Cardinal batabashije kwemeranya ku ugomba kuba Papa.

Cardinal Prevost akimara kwimikwa yafashe izina rya Leo XIV.

Mu ijambo yavuze, yashimye cyane imiyoborere myiza ya Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.

Ati “Imana ikunda abantu bose, ikibi nticyahaba turi mu biganza by’Imana. Nidushira ubwoba, tukagira ubumwe, tugafatana urunana, turi kumwe n’Imana, tuzakomeza kujya mbere.”

Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye Kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”

Ibi ni bimwe mu byo ingenzi wamenya kuri Papa Leo XIV.

Ni we Papa wa mbere ukomoka muri Amerika

Papa Leo XIV yabonye izuba ku wa 14 Nzeri 1955, i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gutorwa kwe kwatumye yandika amateka nka Papa wa mbere ukomoka muri Amerika.

Uyu mugabo yatowe ntawe ubitekereza kubera ko byari bisanzwe bigoye ko Papa yaba umuntu ukomoka muri Amerika.

Muri rusange nta tegeko ribuza Umunyamerika kuba Papa, gusa hari inzitizi zagiye zibaho bitewe n’izina Amerika ifite muri politike y’Isi.

Uretse kuba Umushumba wa Kiliziya ku Isi, mu rwego rwa politike Papa afatwa nka Perezida wa Vatican. Hamaze igihe kinini hari impungenge ko hatowe Papa ukomoka muri Amerika, ashobora gukorera mu kwaha kw’abayobozi b’iki gihugu mu bya politike n’igisirikare, cyangwa bikagora Kiliziya kwitandukanya na politike ya Amerika.

Papa Leo XIV (uri ibumoso) hamwe na nyina witwa Mildred n’abavandimwe be, John na Louis

Ni umuhanga mu Mibare

Uretse kuba umuhanga mu masomo ajyanye n’Iyobokamana, Papa Leo XIV ni n’intiti mu bijyanye n’Imibare, kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza Villanova i Philadelphia mu 1977.

Nyuma yo kurangiza Kaminuza yinjiye mu muryango w’Abihayimana witiriwe Mutagatifu Augustine.

Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko agenga Kiliziya yakuye muri Pontifical University of Saint Thomas Aquinas i Roma mu Butaliyani.

Papa Leo XIV afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mibare

Afite ubwenegihugu bubiri

Hejuru yo kuba Umunyamerika, Papa Leo XIV ni n’Umunya-Peru, igihugu yaboneye ubwenegihugu kubera igihe kinini yakimazemo akora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Mu 1985 nibwo Papa Leo XIV yavuye muri Amerika ajya muri Peru, umurimo w’Imana yamaze igihe kinini awukorera mu gace ka Chulucanas, aho yavuye ajya muri Trujillo.

Kuva mu 2015 kugeza mu 2023 yari Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru.

Ikigo cyo muri Peru gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangaje ko Papa Leo XIV yahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu mu 2015.

Perezida wa Peru, Dina Boluarte ari mu ba mbere bifurije imirimo myiza Papa Leo XIV nyuma yo kwimikwa, aho yagize ati “Ni ibihe by’amateka kuri Peru n’Isi yose.”

Papa Leo XIV yakoreye cyane muri Peru

Ni umwe mu bo Papa Francis yubahaga

Mu 2020 ubwo Papa Francis yari ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi yahamagaje Papa Leo XIV wari ukiri Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, amushyira mu nama y’ubuyobozi bwa Vatican cyane cyane ishinzwe ibijyanye no gutoranya ba Musenyeri hirya no hino ku Isi. Ibi byagaragaje icyizere yari amufitiye. Kuva icyo gihe yahise yimukira i Roma.

Muri Nzeri 2023, Papa Leo XIV yazamuwe mu ntera agirwa Cardinal.

Umunyamakuru wa CNN i Vatican, Christopher Lamb avuga ko “Papa Francis yamwubahaga cyane ndetse amutekereza nk’umuntu ushoboye. Birigaragaza ko Papa Francis hari ikintu yamubonyemo, yamubonyemo umuyobozi ushoboye.”

Uyu munyamakuru ubwe wihuriye na Pope Leo XIV akiri Cardinal yavuze ko “ni umuntu ufite ibitekerezo cyane.”

Abazi Papa Francis bavuga ko yabonaga Papa Leo XIV nk’umuyobozi ushoboye

Ni umufana wa Tennis

Mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro Pope Leo XIV azwi nk’umufana ukomeye wa Tennis ndetse yagiye agerageza kuwukina.

Nyuma gato yo kugirwa Cardinal, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Kiliziya (augustinianorder.org) Popa Leo XIV, yumvikanye avuga ko “nifata nk’umukinnyi wa Tennis utarabigize umwuga. Kuva nava muri Peru nagize igihe gito cyo kwitoza, ariko niteguye gusubira mu kibuga.”

Uretse gukina no gukurikirana umukino wa Tennis, Popa Leo XIV, iyo afite umwanya akunda gusoma no gutemberera ahantu hashya kuri we.

Papa Leo XIV akiri Cardinal. Aha yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis

Akiri umwana yari yarabwiwe ko azaba Papa, bigera ku munota wa nyuma atarabyemera

Nyuma yo kwimikwa kwa Papa Leo XIV, umwe mu bavandimwe we witwa John Prevost, yabwiye ABC News ko bakiri bato hari umuturanyi wigeze kumubwira ko azaba Papa.

Ati “ubwo yari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, umugore w’umuturanyi wabaga hakurya y’umuhanda, wari ufite abana twakinaga, yamubwiye ko azaba Papa wa mbere w’Umunyamerika.”

Uyu muvandimwe wa Papa Leo XIV yakomeje avuga ko mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora yo guhitamo Papa bavuganye, yumva umuvandimwe we adakozwa ibyo kuba Papa.

Ati “Yashyirwaga mu mazina y’abashobora kuba Papa, ariko tuganiriye akomeza kumbwira ati ntabwo ari ukuri, ntabwo ari ukuri, ni igitekerezo yamaganiraga kure, atekereza ko koko bizamujya kure, ariko ntabwo byigeze bigenda.”

Umuvandimwe wa Papa Leo XIV yavuze ko bakiri bato hari umuturanyi wamubwiye ko azaba Papa
Papa Leo XIV aha umugisha umubyeyi we nyuma yo guhabwa Ubupadiri
Papa Leo XIV wahawe ubupadiro mu 1982 hamwe Papa Yohani Pawulo II
Akiri Umupadiri, Papa Leo XIV yahuye na Papa Benedict XVI
Papa Leo XIV ku munsi atorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .