00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ubwoba bwatumye Apôtre Masasu afata ikaramu akandika igitabo (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 August 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Ubwoba bushobora gutuma umuntu agana mu icuraburindi bitewe no kwihutira cyangwa gutinda gufata icyemezo nyacyo mu gihe gikwiye, ariko uhangana nabwo akabunesha ni we ufatwa nk’intwari mu rugendo.

Mu buzima busanzwe hari abitwa ko bahaze amagara bitewe no gukora ibintu bisa n’ibidashoboka imbere y’amaso ya bagenzi babo kandi bo bafashe umwanya wo kubitekerezaho neza.

Ubwoba ni ibyiyumviro abantu bagira bitewe n’ibyo babonye cyangwa se batekerejeho. Ni imwe mu ntwaro Satani akoresha kugira ngo abuze abana b’Imana kuba mu mugambi Imana yabashyiriyeho.

Ibi nibyo byatumye Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana, afata ikaramu akandika igitabo gikubiyemo ibyafasha mu kwigobotora ubwoba.

Ni igitabo yise ‘Delivered from all my Fears’, bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo ‘Nakize ubwoba bwanjye bwose’. Kuri ubu cyamaze kugera hanze nyuma y’imyaka irindwi acyandika.

Gikubiyemo inkuru mpamo y’ibihe Apôtre Masasu yanyuzemo ubwo yari akiri umusore amaze kwinjira mu nzira yo gukorera Imana, ibyaha byinshi yagiye akora ariko abikoreshejwe n’ubwoba, nyuma aza kuvumbura ibyamufasha kwigobotora ubwo bwoba.

Ni igitabo kigizwe n’ibice icyenda ku mpapuro 198, aho byose bigaruka mpamvu zitera ubwoba, uko ubwoba aribwo soko y’ibibi n’ibyaba byose mu Isi ndetse n’ibyafashwa mu gutsinda ubwoba.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana yasobanuye ko ari igitabo gishobora gufasha benshi gukira indwara y’ubwoba dore ko ari nayo nyirabayazana y’ibyaha byose bakora mu Isi.

IGIHE: Kuki wahisemo kwandika ku bwoba?

Apôtre Masasu: Nahisemo kwandika ku bwoka kuko nkiri umusore, ntangiye Ubukiristu nari nzi ko ngiye mu buzima bwera ariko nza kwisanga nikanga mbeshya kandi mu buryo bworoshye nta mpamvu. Bakambaza ngo wari urihe, nti nari ndi aha, nari nagiye muri ibi kandi mbeshya, ngaho Bibiliya ugiye gusenga wayitwikiriye [….] mbese nkisanga nabeshye.

Narisuzumye nsanga ikinyoma kirahinyuza ukwizera kwanjye. Njya mu masengesho y’iminsi itatu niyiriza, ntarya ntanywa ijoro n’amanywa, bwari ubwa mbere. Ariko nagiye mu masengesho nshaka gukira ikinyoma nkavuga ngo ubuzima bwera ntabwo bubamo ikinyoma.

Apôtre Masasu asanga ubwoba ari intandaro y'ibyaha byose abantu bajyamo

Nagiye mu masengesho Imana intungira agatoki, irambwira iti wowe urashaka gukiza ikibabi [….] ni nko kuvuga ngo aho gukubita Gitera kubita ikibimutera. Aho kugira ngo unsabe ngukize ikinyoma ahubwo nsaba ngukize ubwoba.

Nza kubona ko rero ibyaha byinshi bikorwa n’icyo cy’ikinyoma kirimo, biterwa n’ubwoba. Rero mbwira Imana nti kuko icyo aricyo cyorezo, nkiza ubwoba.

Kuva ubwo nkajya nshaka uburyo nakibonera umuti, ngendana nacyo imyaka 40 yose ariko 33 irangiye nibwo nasanze iki cyorezo gifata bose gikeneye uburyo bwose bushoboka cyatsindwa. Hashize imyaka irindwi ntangiye kwandika igitabo.

Igitangaje ni uko abantu umunani nashyize hamwe ngo twandike iko gitabo, barindwi muri bo bagize ubwoba, ubu umwe niwe twarangije kwandika tukiri kumwe.

IGIHE: Ni bande bagenewe igitabo wanditse?

Umuzamu afite ubwoba n’uwo arinze afite ubwoba, umusirikare muto afite ubwoba n’umu- Général afite ubwoba, abaperezida bafite ubwoba nabo. Ubwoba bumaze abantu.

Umuntu wese akwiye gusoma iki gitabo, utizera, uwizera, umuto n’umukuru cyane cyane uwumva ko afite ahazaza yabuze uko abigenza kubera ubwoba ariko n’umusaza nawe akeneye kugisoma kuko ubwoba bwo gupfa ejo, ubwo gusiga abantu be [….] bose bagisome.

IGIHE: Watubwira mu ncamake ibikubiye muri iki gitabo ?

Natangiye n’interuro igaragaza ko ubwoba ari icyorezo gifata bose. Ari umuntu umwe, ari imiryango isenye n’ubwoba ari ishyanga, ari ibihugu bijya kurwana […] ubajijwe Amerika bujya gutera Iraq hari iki? Ubwoba bw’uko Iraq yakomera bikayibana ikibazo.

Ubajije u Burusiya bujya gutera Ukraine, ni ubwoba. Ariko nanone Imana ishimwe n’ubwo hari ubwoba ntabwo ari ikintu kidatsindwa, harimo ubuhamya bugaragaza ko niba yarabuntsindiye n’undi yabumutsindira.

IGIHE: Uhuza ute ubwoba n’Agakiza?

Ubwo nibwo bwoba bubi kuko bukumarira ukwizera kandi kwizera niyo soko yo gukizwa. Umukiranutsi abeshwaho no kwizera, urumva rero ubwoba bukumarira kwizera, buba bukwambuye kubaho.

Muri iki gitabo harimo n’igice kigaragaza uko watsinda ubwoba, uko wabika intsinzi yawe ndetse n’uko Yesu ari intwari ndetse n’ingero z’abandi bantu batsinze ubwoba.

IGIHE: Iki gitabo ko kiri mu rurimi rw’Icyongereza, haba hari gahunda yo kugishyira mu zindi ndimi?

Iyi ni intambwe imwe muri nyinshi cyane kuko turifuza kugera kuri wese mu buryo bwose bushoboka.

Tuzagishyira mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda no mu mahanga yewe tuzagishyira no mu buryo bwa ‘Audiobook’ ku buryo abantu bajya bacyumva mu majwi.

Ikindi twararikira abantu kuza mu muhango wo kukimurika ku mugaragaro uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, muri Serena Hotel aho abantu bazabasha gusobanukirwa byinshi mu bikubiye muri iki gitabo ndetse bakabasha kumenya uburyo bazakigura.

IGIHE: Iyi gahunda yo kwandika ibitabo murateganya kuyikomeza?

Ntangiye kuba Umushumba, Imana yarambwiye ngo mbe ndetse kwandika kugira ngo ubuzima bwanjye n’amahame nzi abanze agwire, ashinge imizi. Yambwiye ko ntazandika mbere y’imyaka 50, ni ukuvuga ngo hashije imyaka irenga 10 ntangiye kwandika.

Ariko ntangira kwandika nandikaga udutabo duto, mbese ibitabo nakwita nk’amasomo ya Gikirisitu ariko iki nicyo gitabo cya mbere nakwita ingingo rusange, ni icya mbere ariko sicyo cya nyuma.

Kuko turagenda dusaza kandi ntabwo tuzabasha kugera hose ngo dukandagire hose tugere ku bantu bose ariko kwandika no gukoresha itangazamakuru birakenewe, turumva ko ubunararibonye bw’imyaka 40 dukorera Imana n’ubuzima bwacu , igihe kirageze ko twasakuza.

Igitabo ‘Delivered from all my Fears’, kizamurikwa kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .