00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa Prophet Vincent Mackay ku burere bukwiye guhabwa abizera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2024 saa 11:50
Yasuwe :

Prophet Uebert Angel yavuze amagambo yo kwatura umugisha ku Munyarwanda Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka ine ishize, anamusiga amavuta kugira ngo akomeze yaguke mu muhamagaro we.

Prophet Uebert Angel ni umuvugabutumwa washinze Itorero yise “Spirit Embassy” rikorera mu Bwongereza.

Uyu rwiyemezamirimo ubifatanya no kubwiriza, afite ubwenegihugu bwa Zimbabwe n’u Bwongereza.

Prophet Uebert Angel [Uebert Angel Mudzanire] ni Ambasaderi uhagarariye Zimbabwe mu bihugu 85 byo ku Mugabane w’u Burayi na Amerika.

Izina ry’ubuhanuzi yitwa ni Prophet Angel, ndetse itorero rye rya GoodNews Church (Spirit Embassy) rifite amashami 75 mu bihugu bitandukanye ku Isi. Afite amashene ya Televiziyo atandukanye arimo Miracle TV, GoodNews TV na Wow TV, yibanda ku nyigisho zo gukiza, ubuhanuzi n’izindi.

Yananditse ibitabo birimo “How to Hear the Voice of God”, “Defeating The Demon of Poverty” n’inyandiko za buri munsi anyuza muri “The GoodNews Daily”, yandika afatanyije n’umugore we Bebe Angel.

Prophet Uebert Angel yize mu Bwongereza ndetse afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwihangira imirimo “Entrepreneurship’’ yakuye muri Edinburgh University (Napier), impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu n’Imari [Business and Finance] yo muri Salford University n’indi ijyanye n’Uburezi yakuye muri Bolton University.

Prophet Vincent Mackay ubarizwa muri Amerika ni umwe mu babyajwe ubutumwa bwiza na Prophet Uebert Angel.

Uyu Munyarwanda afite Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”. Ku wa 26 Gicurasi 2024, Prophet Vincent Mackay wari muri Zimbabwe yasutsweho amavuta ndetse anahabwa ubuhanuzi bwo kurushaho kwaguka.

Ubwo yarimo abwiriza, Prophet Uebert Angel, yahamagaye Vincent Mackay amubwira amagambo amuteguza ko imbere ari heza.

Yagize ati “Imana izakuzamura ku rundi rwego. Amahanga azaza kumva ubumenyi n’amagambo ava mu kanwa kawe. Nabonye impinduka mu biganza byawe ndetse n’ikirere cy’ubuhanuzi bwinshi. Muri Amerika bagiye kukumenya no kukumva. Aguka birenze ikigero watekerezaga.’’

Prophet Uebert Angel yabwiye Vincent Mackay ko Imana yamuhaye imbaraga zidasanzwe zizatuma yaguka mu byo akora, akagira imbaraga zo gukiza indwara no gutangaza amahoro ku mahanga binyuze mu ivugabutumwa rye.

Prophet Vincent Mackay yavuze ko Prophet Uebert Angel amufata nk’umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ndetse ko gusigwa amavuta na we ari ingenzi cyane.

Yagize ati “Umubyeyi w’ukuri ntaha umwana we mu by’umwuka uburere mu by’umwuka ahubwo anamwigisha inzira y’ukuri akwiye kunyuramo. Nkomeje kwigira ku w’ingenzi mu buzima bwanjye.’’

Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, wubakiye ku ijambo riri muri Luka 1.37 rigira riti “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere’’ ryigisha abantu ngo bahindure amahanga.

Prayer Warriors Global imaze imyaka ine, ikorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Prophet Vincent Mackay asanzwe ategura ibiterane bigari ndetse mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas. Cyitabiriwe n’abavugabutumwa barimo David Diga Hernandez.

David Diga Hernandez ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’
Prophet Uebert Angel aheruka guhurira na Prophet Vincent Mackay muri Zimbabwe
Prophet Vincent Mackay ubwo yari kumwe n’Umuvugabutumwa David Diga Hernandez wabwirije mu giterane “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .