Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Kamena 2025 ubwo abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyaga na bagenzi babo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid al Adha.
Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko mu byaha bikomeje gukorwa harimo n’icyo kuryamana n’abo bahuje ibitsina kandi usanga ababikora babyita uburenganzira bwabo.
Ati “Imana yaturemye twese nk’abantu idushyira mu Isi, yashyizeho ibintu bitemewe ko dukora, ibibujijwe birimo ibyaha nko gusambana, kwica, kugira nabi rero n’ubutinganyi ni icyaha mu mategeko y’Imana nubwo mu mirebere y’abantu bo mu Isi ubona ko itagenda mu buryo butunganye.”
Yerekanye ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ibintu bitari bikwiriye gukorwa n’abantu bashyira mu gaciro, yemeza ko Idini ya Islam igifata nk’icyaha gikomeye.
Ati “Kiriya ni ikintu kidakwiriye abantu batekereza neza, bashyira mu gaciro. Ni icyaha gikomeye mu myemerere y’Idini ya Islam, muri Korowani no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana Mohammad bishimangira ko ari icyaha cya mbere cyadukanywe n’abantu bo kwa Loti (aho yari atuye i Sodoma na Gomora) Imana yarabarimbuye, ibarimbuza igihano gikomeye cyane.”
Yakomeje avuga ko abantu bafite uburenganzira mu gukora ibintu runaka ariko ko bugomba kugarukira munsi yo gushaka kw’Imana.
Yagize ati “Kuba hari ibihugu bitandukanye byo ku Isi, bishaka kugifata nk’uburenganzira bw’abantu, ndemeza ko icyo twakwita uburenganzira bwacu bugarukira munsi y’ubushake bw’Imana.”
Yakomeje ati “Twebwe turi abagaragu b’Imana, rero murabizi ko iyo umuntu afite sebuja atakora ibyo ashaka, sebuja adashaka. Twebwe turi abagaragagu b’Imana, yego dufite ubwisanzure ariko bugomba kugendera munsi y’ubushake bw’Imana. Ntabwo twemerewe kwisanzura mu kirakaza Imana n’icyo yagize icyaha.”
Yasabye abayisilamu gukomeza kubaha Imana, kugendera ku mategeko yayo, kwirinda ibyaha, gukunda igihugu ndetse no guharanira iterambere ryacyo.
Ingingo y’abaryamana n’abo bahuje ibitsina ni imwe mu zikomeje kugarukwaho cyane hirya no hino ku Isi bamwe bagaragaza ko bidakwiriye mu gihe abandi bemeza ko ari uburenganzira bw’abisanze bafite iyo miterere, bityo ko bakwiye guhabwa ubwisanzure bwabo.
Ni ingingo n’amadini menshi atavugaho rumwe kuko hari aho usanga bayishyigikiye abandi bakayirwanya bivuye inyuma. Nk’Itorero rya Angilikani ku Isi riheruka gucikamo ibice kubera iyo mpamvu mu gihe Kiliziya Gatolika yo yagaragaje ko abaryamana bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha.


Amafoto: Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!