00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatinye gusezerana ubukene asezera mu babikira: Ubuhamya butangaje bwa Mujawamariya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 January 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Mujawamariya Scolastique yagaragaje ko yavuye mu babikira atinye guseserana ubukene bwa burundu nk’uko biba bikubiye mu masezerano ya burundu basinya.

Ubu ni umukristo muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezu ya Byumba, Paruwasi ya Rukomo.

Ubwo yaganiraga n’Umuyoboro wa YouTube, Emmy Pro Media, Mujawamariya yavuze ko kuva mu babikira yabikoze nyuma yo kumenya ko hari undi muhamagaro we kandi yakora neza kurushaho.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 2009, Mujawamariya yakoze mu icapiro ryari riherereye ku Muhima ariko nyuma y’igihe gito yiyemeza kujya mu muhamagaro wo kwiha Imana.

Yavuze ko umuhamagaro wo kwiha Imana yawiyumvagamo kuva kera akiri muto, hanyuma mu 2011 yiyemeza kujya kuwukomeza.

Ati “Umuhamagaro nawiyumvagamo kuva na kera kuko nari naravutse mu rugo rw’abakristo, ababyeyi banjye badutoje gukunda Imana, gusenga no gukunda gukora ibikorwa byinshi binyuranye. Byageze igihe nza kumva ko mfite umuhamagaro wo kwiha Imana, igihe kiragera nza kubyinjiramo.”

Mujawamariya yitangiriye umuhamagaro we wo kwiha Imana, akorera mu muryango w’Ababikira witwa Ababikira ba Nyagasani wakoreraga muri Tanzania ari naho yaherewe amahugurwa amwinjiza mu murimo wo kwiha Imana mu 2011.

Yasezeranye amasezerano ya mbere mu 2014, amara imyaka itandatu mu babikira ategereje guseserana amasezerano ya burundu.

Ubusanzwe ababikira ntabwo bahita basezerana amasezerano ya burundu, ahubwo bagira imyaka runaka bamaramo kugira ngo basezerane burundu bitewe n’umuryango babarizwamo.

Umuryango Mujawamariya Scolastique yabarizwagamo, uwinjiye mu muhamagaro wo kwiha Imana asinya amasezerano ya burundu ari uko amazemo imyaka icyenda.

Mu gihe yari agitegereje gusezerana burundu, ni bwo yatangiye kubona ko kwiha Imana atari umuhamagaro we ahitamo kubivamo nyuma y’imyaka itandatu.

Ati “Nkurikije uko niyumvaga naje kubona ntabikomeza mpita mpindura ubundi buzima, mpitamo kuba umurayiki mwiza.”

Yavuze ko akinjira mu Babikira yumvaga ari ibyishimo kuko byari ibintu yakuze ashyize ashyize imbere kandi abifitiye inyota.

Ati “Byari ibyishimo kuko mbere yo kwinjiramo nari mfite inyota nyinshi yo kujyayo ngo ndebe uburyo basenga, begerana cyane n’Imana mbese nari nyotewe cyane. Ngezeyo nasanze ari byiza kurusha ibyo nabagamo. Byarankomeje cyane, koko mbona ko basenga neza kandi bakora n’ibikorwa byinshi binyuranye bituma umuntu koko yitagatifuza.”

Yabajijwe n’Umunyamakuru impamvu yaba yaramuteye kubivamo kandi yari yasanze ari ibintu byiza kurusha ibyo yabagamo yemeza ko byamufashije kwimenya, kwisobanukirwa no kubona ko hari amasezerano atari gushobora arimo n’iryo gusezerana ubukene.

Ati “Ubundi iyo hakorwa amasezerano y’abihayimana basezerana ubusugi, kumvira n’ubukene. Nkurikije ibikorwa numvaga nakora, ntabwo nari kubibamo na rya sezerano n’ubukene nasezeranye kuko ibyo bikorwa byasabaga kuba ndi umuntu ufite nk’ubushobozi kandi muri buriya buzima nta mafaranga tuba dufite. Ubwo ni bwo nahise mfata umwanzuro wo kuvuga ngo ibintu bindimo nshobora gukora reka njye kubishyira mu bikorwa.”

Yagaragaje kongera wisanga mu busanzwe byamugoye kandi bimusaba imbaraga nyinshi kugira ngo yongere kwibona muri sosiyete.

Yashimangiye ko gufata icyemezo cyo kuva mu muhamagaro wo kwiha Imana aba ari ikintu kitoroshye kandi bisaba imbaraga z’Imana no kwiyemeza utitaye ku matwi y’abantu.

Nyuma yo kuva mu Babikira, Mujawamariya yaje no gushaka umugabo.

Mujawamariya Scolastique ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana zaba izo muri Kiliziya Gatolika, izirebana n’iyobokamana muri rusange ndetse n’indirimbo za Gakondo.

Mujawamariya Scolastique yemeza ko nyuma yo kwisobanukirwa yafashe umwanzuro wo kuva mu Babikira
Mujawamariya yavuze ko kuva mu Babikira byaturutse ku gutinya gusezerana ubukene bwa burundu
Mujawamariya yemeza ko kuva mu Babikira atari ikintu cyamworoheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .