00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Huawei yo kubakira ubushobozi urubyiruko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 December 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasinyanye amasezerano n’Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Huawei Technologies, Ishami ry’u Rwanda agamije guteza imbere urubyiruko ruri mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu byo amasezerano azashingiraho, harimo kubakira ubushobozi urwo rubyiruko mu bijyanye n’ubumenyi no guhabwa amahirwe y’akazi, guteza imbere ihangwa ry’udushya no gusangira ubumenyi ku mpande zombi.

Hazibandwa kandi ku kuzamura urubyiruko rufite impano zitandukanye muri uru rwego, gufasha inzego nk’ubuhinzi, ubuzima, uburezi gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho hatibagiwe na serivisi za leta.

Ni amasezerano ari mu murongo wa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga rigafata umwanya w’imbere kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Amasezerano yasinywe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda n’Umuyobozi Mukuru wa Huawei Technologies Rwanda Ltd, Jin Jinqing.

Iradukunda yavuze ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo no kugira uruhare mu bikorwa bifasha ibigo nka Huawei Technologies Rwanda Ltd kuzamura umusaruro mu gihugu, ariko urubyiruko rugahabwa umwanya.

Ati “Bijyanye n’uko tumaze kugira kaminuza zitanga uburezi bufite ireme mu by’ikoranabuhanga, twizera ko iki gikorwa kizafasha kuzamura impano uko bishoboka.”

Ni mu gihe Jinqing yamwunganiye avuga ko mu myaka iri imbere biyemeje kuzamura ibihumbi by’abanyempano b’Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Harimo nko kwagura ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu gihugu, gushyiraho porogaramu nshya zo gutanga amahugurwa, gushyiraho gahunda y’imenyerezamwuga no gushyira imbaraga mu guha akazi abana bafite impano mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Agaragaza ko izo gahunda zose bafite zizafasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu bifashishijwe ikoranabuhanga, no guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Huawei Technologies yiyemeje guteza imbere Abanyarwanda bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, binyuze mu mahugurwa ari ku rwego rwo hejuru atangwa na Huawei ICT Academy n’izindi gahunda zirimo n’amarushanwa ajyanye n’ikoranabuhanga Huawei itegura.

Huawei kandi iri guteganya gufatanya n’abasoza muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, mu guteza imbere imishinga itanga ibisubizo mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, iterambere ry’imijyi no kwimakaza ingufu zitangiza.

Huawei Technologies yashinzwe mu 1987 ikaba ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa. Ni ikigo gifite abakozi barenga ibihumbi 2007 bakorera mu bihugu birenga 170, bagaha serivisi abarenga miliyari eshatu.

Yinjiza agatubutse bijyanye n’imikorere yacyo kuko mu 2023 cyinjije arenga miliyari 100$. Mu gihe mu mezi atandatu ya mbere cya 2024 cyinjije miliyari 60$ zingana n’inyongera ya 34,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje .

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Huawei Technologies agamije kubakira ubushobozi urubyiruko ruri mu bijyanye n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .