Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu kuri uyu wa 15 Nzeri 2024.
Perezida Kagame yavuze ko abantu basigaye batekereza uko babona amafaranga mu buryo butavunanye bakirukira gushinga amadini rimwe na rimwe yigisha ibinyoma kugira ngo bibonere amafaranga gusa.
Ati “Mubmbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira (ubwo ndavuga buri wese ariko ntabwo ari abantu bake) azajya avuga ati ‘nakennye ariko hari uburyo umuntu ashobora gukoreramo amafaranga butanavunanye.”
“Bakicara ari babiri umwe akabwira undi ati ‘ariko reka dushyireho idini turyite uko dushaka, wowe uzajya wakira amaturo, njyewe nzajya nigisha’, bagatangira bakazerera mu bantu, ndetse bakabisiga ko byanaherewe umugisha kubera ko bagize batya barabonekerwa barababwira ngo hari uburyo bwo gukorera amafaranga, ibyo na byo bikitirirwa kubonekerwa.”
Perezida Kagame yavuze ko we ubwe afite ingero nyinshi z’abakoze ibikorwa nk’ibi byo kwishakira amafaranga mu bantu binyuze mu gushinga amadini n’amatorero.
Yagaragaje ko hariho amategeko agenga uburyo umuntu asorera ibyo yinjije bityo ko bizasuzumwa hakarebwa uko n’ayo mafaranga binjiza bajya bayasorera.
Ati “Abantu bazabyiga neza turebe niba nta kibazo kirimo ubundi tuyagabane. Amategeko ariho y’ibijyanye n’umutungo winjiza. Abantu bazabisuzuma, niba ibyo wigisha ari bizima, ariko ubikoresha ku mutungo wawe bwite ushaka gukira unyuze muri iyo nzira, ibizima twabyihorera ariko iby’amafaranga na byo tukabisuzuma tugashaka uko byagenda.”
Mu Rwanda hari amadini n’amatorero arenga 345, icyakora habariwemo n’imiryango iyashamikiyeho bihita bigera kuri 563. Ku wa 22 Kanama 2024 hahagaritswe amatorero n’amadini 43 kubera kutuzuza ibisabwa.
Insengero zagenzuwe mu Rwanda zirenga ibihumbi 14, na ho izirenga 9800 zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 336 muri zo zikaba zigomba gusenywa.
Menshi mu madini ashingira ibikorwa byose ku maturo kuko ari yo atunga abashumba, abavugabutumwa n’abandi bagenerwa umushahara.
Amadini n’amatorero afite ibikorwa by’ubucuruzi bizwi ni make, bituma yose ahorana inyigisho zikangurira abayayobotse gutanga icyacumi n’amaturo ngo Imana ibahe ibyo bayisaba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!