Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata nibwo Papa Francis yashyinguwe. Mu butumwa Cardinal Kambanda wari i Vatican mu bamusezeyeho bwa nyuma yanditse ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Turakuzirikana mu mitima yacu, Papa.”
Ni amagambo yanditse mu rurimi rw’Igitaliyani ayaherekesha ifoto ari kumwe na Papa Francis ubwo we n’Abepisikopi bo mu Rwanda, bamusuraga muri Muri Werurwe 2023.
Icyo gihe Kambanda yari akiri Musenyeri atarahabwa Ubu-Cardinal. Mu 2020 ni bwo Papa Francis yamugize umu-Cardinal, aba uwa mbere w’umunyarwanda ugeze kuri urwo rwego.
Iyo foto Cardinal Kambanda yayanditseho amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo umutwe wa 25, umurongo wa 21, ahagira hati “Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’
Kambanda ni umwe mu ba Cardinal bazatora cyangwa bazatorwamo Papa mushya ku wa 7 Gicurasi.
Ti portiamo nei nostri cuori, caro Papa. pic.twitter.com/bFqmkX4jWP
— Antoine Cardinal KAMBANDA (@KambandaAntoine) April 28, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!