00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuguhorana mu mitima yacu - Cardinal Kambanda atura Imana Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Antoine Cardinal Kambanda yeretse Imana Papa Francis wari umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko amuzirikana iteka.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata nibwo Papa Francis yashyinguwe. Mu butumwa Cardinal Kambanda wari i Vatican mu bamusezeyeho bwa nyuma yanditse ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Turakuzirikana mu mitima yacu, Papa.”

Ni amagambo yanditse mu rurimi rw’Igitaliyani ayaherekesha ifoto ari kumwe na Papa Francis ubwo we n’Abepisikopi bo mu Rwanda, bamusuraga muri Muri Werurwe 2023.

Icyo gihe Kambanda yari akiri Musenyeri atarahabwa Ubu-Cardinal. Mu 2020 ni bwo Papa Francis yamugize umu-Cardinal, aba uwa mbere w’umunyarwanda ugeze kuri urwo rwego.

Iyo foto Cardinal Kambanda yayanditseho amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo umutwe wa 25, umurongo wa 21, ahagira hati “Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’

Kambanda ni umwe mu ba Cardinal bazatora cyangwa bazatorwamo Papa mushya ku wa 7 Gicurasi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .