00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 May 2024 saa 01:39
Yasuwe :

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC)

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024. Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44, imfabusa ziba 9.

Aya matora asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19

Sheikh Salim Hitimana wari Mufti w’u Rwanda, yatangaje ko yahisemo gukuramo kandidatire ye kuko yari amaze imyaka umunani ayobora umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kandi akaba yizeye ubushobozi bwa Sheikh Sindayigaya Mussa.

Ati “Ndamwizeye kandi nzi ko ibyo nashobora ashobora kubishobora birenzeho, mukaba rero mwarahisemo neza kuduteranya ngo tujye muri uyu mwanya twembi turi babiri ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko njyewe kandidatire yanjye nyikuyemo kubera impamvu zanjye z’imyaka umunani nari maze ariko n’imyaka 30, guhera mu 1994 ndi umukozi w’uyu muryango, murumva ko igihe ari kirekire."

Mufti mushya w’u Rwanda mushya Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangaje ko ashima imiyoborere y’uwo asimbuye na komite ye n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora.

Ati "Tuzubakira ku byo bari bagejejeho, ku misingi ikomeye badusigiye kandi twizeye ko bazatuba hafi ngo duhuze umugambi mu kuyobora umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda."

"Tuzimakaza imikorere ishingiye ku gukorera hamwe, twuzuzanya. Tuzakomeza kubaka ubumwe bw’Abayisilamu. Burya ubumwe ni bwo buri ku isonga, tuzaharanira icyakomeza kubaka no kubungabunga ubumwe bw’Abayisilamu.”

Ku mwanya wa Mufti wungirije hatowe Mushumba Yunusu naho Ushinzwe gukemura amakimbirane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda aba Segisekure Ibrahim.

Sheikh Sindayigaya yanavuze ko mu bizibandwaho cyane harimo imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kwigira.

Ati “Hari kandi gutekereza imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza imbaga y’Abayisilamu mu Rwanda kwigira no kugira ibikorwa bikenewe, tuzareba rero imishinga minini yayindi igamije gutuma twigira."

Mu bandi batowe harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.

Sheikh Sindayigaya ni we Mufti mushya w'u Rwanda
Sheikh Hitimana Salim yari amaze imyaka umunani ari Mufti w'u Rwanda
Abayisilamu batandukanye bari bitabiriye amatora

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .