00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shalom Choir yateguje igitaramo kidasanzwe cyo gushima Imana

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 21 March 2025 saa 10:40
Yasuwe :

Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye cyitwa Shalom Worship Experience yarangiye, isaba abakirisitu kuzitabira icyo gitaramo, bakumva ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo.

Ni igitaramo kizamara iminsi ibiri, kikazabera ku rusengero rw’ Itorero rya ADEPR Nyarugenge, ku wa 22 na 23 Werurwe 2025, kikazajya gitangira Saa Munani z’amanywa, ariko ku wa 23 Werurwe 2025 abazitabira bazataramirwa umunsi wose.

Ni igitaramo kizitabirwa n’amakorari akomeye atandukanye arimo Hosiana Choir ya ADEPR Nyarugenge, Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza izaturuka i Musanze n’umuramyi Bosco Nshuti.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo guhimbaza no gushima Imana ibyiza yabagejejeho ndetse banarushaho kwegerana nayo.

Umwe mu bayobozi bwa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko imyiteguro yakozwe neza kandi biteguye kuririmbira Imana n’abazaba bitabiriye ku buryo buri wese azatahana ubutumwa bw’Imana ku rugero rwo hejuru.

Umuyobozi Wungurije wa Shalom Choir, Ndahimana Gaspard, yasabye abantu bose bafite ibibazo bitandukanye kuza muri iki gitaramo kuko ari uburyo bwiza bwo kwereka Imana ibyakunaniye ikabigufashamo.

Yagize ati “Turashaka kwihuza n’Imana, tukegerana nayo, tukaganira nayo, tukayishimira ibyiza yadukoreye, tukayibwira ibyifuzo byacu.”

Biteganyijwe ko abazitabira icyo gitaramo bari hagati ya 3000 na 4000, mu gihe barenga na bwo bashyiriweho uburyo bwo kubafasha gukurikirana igitaramo mu buryo bwiza.

Shalom yavuze ko hazanaririmbwa indirimbo zo mu madini n’amatorero atandukanye kugira ngo barusheho gusabanira mu mwuka wera, bahimbaza banaramya Imana.

Shalom Choir yasabye abakiristu bose kwitabira igitaramo bari gutegura ku bwinshi kuko hazanaririmbwa indirimbo zo mu madini n’amatorero atandukanye
Umwe mu bayobozi bwa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc agaragaza ibizakorwa mu gitaramo bari gutegura
Umuyobozi wa Hoziana Choir, Mukandangizi Leah yavuze ko korari ahagarariye na yo izarimbirira abazitabira igitaramo cya Shalom Choir
Umuramyi Bosco Nshuti mu bazaririmba mu gitaramo cya Shalom Choir
Abazagira uruhare mu gitaramo cya Shalom Choir bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru bavuga ko bazakora ibishoboka byose kikagenda neza

Amafoto: Shimwe Alain Kenny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .