Ni igikorwa uyu mukobwa akora buri mwaka ku munsi mukuru wo gusoza ukwezi kw’igisibo gutagatifu kwa Ramadhan uzwi nka Eid Al Fitr.
Muri uyu mwaka Shaddyboo yasangiye n’abana ijana bo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye kuri Gift restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower].
Mu kiganiro na IGIHE Shaddyboo yavuze ko ari igikorwa ategura mu rwego rwo gusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye.
Ati" Buri mwaka iki gikorwa nkunze kugitegura ngasangira n’abana, biranshimisha cyane. Nkunda abana ngashimishwa no kubabona bishimye, Imana ishimwe ko ikibinshoboje."
Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Shaddyboo yaboneyeho gushimira abamufashije muri iki gikorwa barimo Gift restaurant na Top Choco ya sosiyete ya Abanoub General Trading abereye Brand Ambassador ari nayo yamuhaye shokola zo guha abana.
Shaddyboo avuga ko mu bihe by’ibyishimo abantu baba bakwiye kwibuka n’abatishoboye yaba mu gusangira nabo cyangwa no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!