Umusigiti wa Masjid Alfatah ni uherereye mu Biryogo ahazwi nko kuri Onatracom, mu gihe uwa Madina ari uherereye mu mujyi rwagati.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mushinga watangiye kuganirwaho cyane mbere ya COVID-19 hagati y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC n’Ubuyobozi bw’Ubwami bwa Arabie Saoudite bwagombaga gutanga inkunga.
Umusigiti wa Masjid Alfatah (wo kuri Onatracom) wagombaga kwagurwa ugahabwa ubushobozi bwo kwakira abayoboke barenga 2500 bavuye kuri 500 wakira uyu munsi kandi ukaba ugeretse kabiri. Wagombaga kandi kuba ufite inyubako y’ubucuruzi yo kuwufasha mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.
Umusigiti wa Madina (wo mu mujyi) wo wagombaga gusa n’usenywa burundu, aho uri hakazamurwa inyubako igeretse inshuro zirenga 10. Inyubako ibanza niyo yari gukoreramo umusigiti, hejuru hagakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.
Uyu mushinga wo kubaka Umusigiti wa Madina wabarirwaga agaciro ka miliyari 8Frw, mu gihe uwa Masjid Alfatah wabarirwaga agaciro ka miliyari 6,5Frw.
Mu kiganiro na IGIHE, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko ari umushinga bari bahuriyeho n’Ubwami bwa Arabie Saudite kuko ari nabwo bwagize uruhare mu kubaka umusigiti usanzwe wo kuri Onatracom.
Ati “Uyu musigiti wo kuri Onatracom wubatswe mu 1974, umaze imyaka 50, wubatswe na Leta y’Ubwami bwa Arabie Saoudite. Hari umwami wabo waje i Kampala muri iyo myaka, hanyuma hano hava Abayisilamu bagiye kumwakira bavuye mu Rwanda nubwo yari yaje gusura abo muri Uganda. Bamugezaho ubusabe bw’Umusigiti yemera ko uzubakwa, ndetse nyuma uza kubakwa.”
“Kubera ayo mateka byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda bwibutsa ngo ariko hano mugira umusigiti wanyu mwadufashije kandi umaze gusigwa n’igihe none mukwiriye kuza kuwubaka. Ubwo ni icyo cyashingiweho, nabo rero baremera hamwe n’uriya musigiti wo mu mujyi.”
Sheikh Musa Sindayigaya yakomeje avuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga abahagarariye Arabie Saudite baje mu Rwanda, bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda.
Ati “Haje itsinda rigizwe n’abayobozi baturutse muri Minisiteri eshatu: hari Minisiteri y’Imari ku kibazo cyarebanaga n’inkunga bagomba gutanga, hari na Minisiteri ishinzwe inyigisho zijyanye n’idini. Abo bayobozi batatu baje hano babinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibimenyesha uwari Mufti Sheikh Salim Hitimana. Twabagejejeho imishinga nyuma y’uko bari barayakiriye mu mpapuro, barayemera banasura n’aho izubakwa barahashima baranahishimira, bagenda baduhaye icyizere, ndetse banagezeyo batubwira ko umushinga wemewe.”
Yavuze ko mu gihe biteguraga ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, hahise haza icyorezo cya COVID-19 gisa nk’ikidindije ibyateguwe.
Ati “Nyuma baratubwiye bati mutangire mwitegure mu minsi mike murasinyana amasezerano y’inkunga, turitegura rwose impapuro dutangira kuzegeranya, COVID-19 ihita iza rero, bituma ubukungu bumwe bw’ibihugu buhungabana hanyuma irangiye bamwe batangira kwihugiraho.”
Sheikh Musa Sindayigaya yavuze ko ubuyobozi bushya bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bwabyukije ibiganiro, ku buryo hari icyizere ko uyu mushinga uzasubukurwa hamwe n’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!