00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abagororwa barindwi bahawe ububasha bwo gutanga Ukaristiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 January 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yahaye abagororwa barindwi bo mu Igororero rya Rusizi ububasha bwo gutanga Ukaristiya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mutarama 2025, ubwo Musenyeri Edouard Sinayobye, yaturaga igitambo cya Misa muri iri gororero rya Rusizi, aho yifurije abagororerwa muri iri gororero Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.

Mu gitambo cya Misa yaturiye muri iri gororero, Musenyeri Edouard Sinayobye, yayoboye kandi n’umuhango wo guha ububasha bwo gutanga Ukaristiya ku bagororwa bagera kuri barindwi.

Bivuze ko aba bagororwa bashobora kujya bifashishwa mu gikorwa cyo gutanga Ukaristiya igihe batura igitambo cya Misa mu Igororero rya Rusizi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biha abagororwa uburenganzira mu bijyanye n’imyemerere yabo, ku buryo ababishaka bashobora kubatizwa cyangwa gukomezwa nubwo baba bafunze.

Musenyeri Edouard Sinayobye, yahaye abagororwa barindwi bo mu Igororero rya Rusizi ububasha bwo gutanga Ukaristiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .