Ku itariki 24 Werurwe 2024 ni bwo Imam wa Rulindo, Sheikh Gasigwa Suleiman yandikiye Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith amusaba kubaha uburenganzira kwizihiriza Ilayidi kuri site eshanu basanzwe bakoresha.
Izo site zari zasabwe zirimo iyo ku Musigiti wa Shyorongi n’uwa Mukoto, ku kibuga cy’Isoko rya Rusine no ku kibuga cy’ishuri ry’Indatwa no ku cya Mugambazi.
Sheikh Gasigwa yasabye Akarere ka Rulindo ko kaborohereza bakazakorera kuri izo site isengesho ry’Ilayidi kuko rimara umwanya muto.
Ku itariki ya 27 Werurwe Meya wa Rulindo yasubije Sheikh Gasigwa ko ashingiye ku biteganywa n’amategeko n’amabwiriza mu by’imyemerere mu Rwanda, Abayisilamu bo muri ako Karere batemerewe gukorera isengesho ry’Ilayidi kuri site zose bagaragaje kuko zitujuje ibisabwa.
Ibikubiye muri iyo baruwa kandi bigaragara ko byamenyeshejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, njyanama y’Akarere ka Rulindo, ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Majyaruguru n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi by’aho izo site ziherereye.
Nyumwa yo gahabwa iyo baruwa ubuyobozi bw’Abayisilamu muri Rulindo bwagiye mu gihirahiro bwibaza uko bazizihiza Ilayidi, bituma bwisunga ubuyobozi bw’iryo dini ku rwego rw’Igihugu ngo bubafashe gukemura icyo kibazo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Sheikh Gasigwa, yavuze ko baje kwemererwa ahantu habiri ho gukorera isengesho ry’Ilayidi.
Yagize ati “Nyuma y’uko site twari twagaragaje zanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ejo ku itariki 29 Werurwe 2025 Mufti w’u Rwanda na Imam w’Intara y’Amajyaruguru bagerageje kutuvugira ku rwego rw’iyi ntara bagaragaza uko biteye noneho Guverineri w’Intara y’amajyaruguru abikoraho baduhitiramo Sitade ya Shorongi tutari twatekereje hamwe no ku Isoko rya Rusine.”
Sheikh Gasigwa yakomeje avuga ko “Byatugaragarije ko ubuyobozi bukemura ibibazo kandi neza biduha icyizere ko babona ko na twe duhari.”
Mu Karere ka Rulindo hafunzwe imisigiti itanu ku bwo kutuzuza ibisabwa.
Ubuyobozi bw’iryo dini muri Rulindo buvuga ko itatu muri iyo yamaze kuzuza ibyo basabwaga byose ku buryo basigaje kwemererwa na Leta kongera kuyikoreramo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!