Ni inama yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Itorero mu iterambere ry’umuryango.”
Hibanzwe kandi ku bufatanye bwa Leta, amatorero ya gikristo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta mu bikorwa bigamije gushakira umuti w’ikibazo cy’ubukene mu miryango, ndetse n’uburyo iyi miryango yahuriza hamwe imbaraga ngo umusaruro wayo wiyongere hagamijwe iterambere rirambye mu Rwanda.
Pasiteri John Nkubana uhagarariye ‘Compassion International’ mu Rwanda, yagarutse ku mbaraga zavuye mu bufatanye hagati y’uyu muryango n’amatorero agera kuri 444 akorera mu Turere twose tw’u Rwanda.
Yagaragaje ko kugeza ubu uyu muryango ufasha abana n’imiryango yabo irenga ibihumbi 110.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, Dr. Doris Picard Uwicyeza, yijeje ubufatanye n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Yanaboneyeho umwanya wo kubashimira ibikorwa byabo ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko mu burezi imiryango ishingiye ku myemerere yihariye 54% by’amashuri yubatswe mu Rwanda, mu gihe byibuza bafite 14% by’ibitaro n’ibigo nderabuzima byubatse mu turere dutandukanye. Turabashimira kandi uruhare mugira mu gufasha abaturage mubaha ubwisungane mu kwivuza.”
Umushimba wa ADEPR, Rev. Esaie Ndayizeye yavuze ko ari ngombwa ko Itorero ryita ku iterambere ry’umuryango, ahamya ko igihe waba wagize ikibazo na bo bibageraho.
Ati “Itorero rifite inshingano mu kubaka umuryango wishimye ufite iterambere ryuzuye.”
Rev. Isaie Ndayizeye yasabye bagenzi be guharanira gushishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, gusezerana, mu rwego rwo gukumira amakimbirane akunze kuyiranga.
Yanasabye abayobozi b’amatorero kugerageza kwigisha inyigisho zikangurira Abanyarwanda kwirinda inda zitateganyijwe ziterwa abakobwa no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Kanzayire Judith uyobora imiryango itabogamiye kuri Leta yasabye iyi miryango ishingiye ku myemerere gukorana n’inzego z’ibanze z’aho babarizwa kugira ngo bamenye ishusho y’ubukene kugira ngo hirindwe ko iyi miryango na Leta bafasha abantu bamwe.
Yasabye iyi miryango itari iya Leta ndetse n’amatorero kuzirikana ko ari abantu bunganira inshingano za Leta zo kwita ku baturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!