Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Muri izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by’ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n’izasabwaga ibintu bigari zakabaye zifite.
Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.
Ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’insengero zafunzwe zamaze kuzuza ibisabwa, abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo zasabwe zarabyujuje.
Ati “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu nabo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye, uravuga ko hari abazujuje, ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”
Yavuze ko atumva impamvu insengero ziba ikibazo by’umwihariko mu bihugu bya Afurika, yemeza ko abashora Abanyafurika muri ibyo bibazo baba bifuza kubarangaza no kubarindagiza.
Ati “Ikibazo cy’insengero cyavuzweho byinshi ariko iyaba abantu namwe mwajyaga mu mizi y’ikibazo mukagisesengura, ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo.”
Yongeyeho ati “Abantu bigiriye mu bintu biraho by’icyuka, n’ababibashoramo bifuza kubaranganza ngo Abanyafurika murindagire, mujye mu bintu nk’ibyo ngibyo.”
Yavuze ko insengero zijya gufungwa hari ikibazo cy’imikorere mibi n’akajagari bityo ko byari bikwiye gushakirwa umuti no gushyiraho uburyo busobanutse bw’imikorere.
Ati “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho, iyo bibayeho bibaho bite? bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu, bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”
Yakomeje ati “Ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye, nta n’ubwo bavuga ngo badusabye iki kandi kidakwiye kandi atari icyo. Ni uko bemeranya nibura n’ibyasabwaga bakaba barabikurikije abantu bakava mu kajagari. Ibintu byari akajagari n’uwabyirengagiza ni ukubyirengagiza ariko akajagari kari gahari karakabije, mu bintu bitanasobanutse.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame avuga ku nsengero n’imikorere yazo kuva zimwe zafungwa, kuko ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite bashya na Minisitiri w’Intebe ku wa 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye n’insengero n’amadini byamaze kuzana akajagari n’ubutekamutwe kandi ko imwe mu ngamba zo kubica ari ugushyiraho uburyo bwo kuzisoresha.
Icyo gihe yagize ati "Aba bantu bateka imitwe bakanyura muri ibyo by’amadini, mu makanisa mu madini, mu biki, bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro. Umuntu ajye asorera icyo yinjije waba wacyinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo, igihe urwo rubanza rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma cyangwa iki, reka habanze hajyeho umusoro”.
Kuri ubu amatorero n’amadini atandukanye agaragaza ko zimwe mu nsengero zayo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, zamaze kubyuzuza agasaba ko bakongera gufungurirwa.
Mu mpera z’umwaka ushize, RGB yatangiye gahunda yo kongera gusura zimwe mu nsengero zagaragaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zifungurwe nubwo hari aho yasangaga hari ibintu bike bigomba kuzuzwa.
Amatorero n’amadini yinjiranye umuhigo muri 2025 wo guharanira ko insengero zayo zifunzwe zigomba gukora ibishoboka byose zikuzuza ibisabwa zigafungurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!