00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko amadini akwiriye gutangira gusora

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 August 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubwinshi bw’amadini n’amatorero mu Rwanda kimaze gutera akajagari n’imikorere iyobya rubanda, asaba ko mu rwego rwo guhangana nacyo hakwiye gushyirwaho umusoro ku maturo n’ibindi byinjizwa na ba nyirayo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, iz’abadepite ndetse n’abazayobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri manda ya gatanu y’imyaka itanu batangiye.

Perezida Kagame yavuze ko abanyamadini bamwe babaye ‘abatekamitwe’ bambura Abanyarwanda na duke’ batunze bakwiye guhagurukirwa, asaba abadepite kuzareba uburyo bwo gukemura iki kibazo.

Yavuze ko ikibazo cy’ifungwa ry’insengero zarimo akajagari kandi zitujuje ibisabwa akizi ndetse ko gikwiye guhagurukirwa nk’ibindi byose.

Yagize ati "Aba bantu bateka imitwe bakanyura muri ibyo by’amadini, mu makanisa mu madini mu biki, bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro. Umuntu ajye asorera icyo yinjije waba wacyinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo, igihe urwo rubanza rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma cyangwa iki, reka habanze hajyeho umusoro”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Naho gukora business uyinyujije mu nsengero […], ayo wiba abaturage nibura tuzayagabana ajye muri Leta ajye gufasha abo tuzasanga baragiriwe nabi, ako kajagari gacike”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo abanyamadini bavuga ku ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa babikabiriza nk’aho mu Rwanda bari kubuzwa ibijyanye n’ukwemera ariko ko bakwiye kureka kubeshya kandi ari bo baza bitwikiriye ikinyoma bashaka koreka imbaga.

Perezida Kagame yibukije abo banyamadini ko afite uburenganzira bwo kurinda no kurengera Abanyarwanda.

Yagize ati “Na njye mfite uburenganzira, ubwo na njye nabuhawe n’Imana bwo kurengera abayo. Ntabwo waza ngo untere ubwoba nta ntambara [yantera ubwoba]. Rwose bigomba guhagarara bitaragera kure ngo bitere n’ibindi bibazo bitoroshye. Abari bazi ko ntabizi ndababwira ngo ndabizi cyane rwose kandi nongere mbisubiremo ko bigomba guhagarara”.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo n’inzego bireba ndetse ko n’abakora mu nzego za Leta badakwiye kubangikanya izo inshingano n’izindi mu by’iyobokamana kuko byatuma batabasha gukorera Abanyarwanda uko bikwiye.

Perezida Kagame yagaragaje ko amadini akwiriye gutangira gusora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .