Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itorwa rye bari bateraniye hanze ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Uyu munyamerika usanzwe yitwa Robert Francis Prevost yahisemo ko izina ry’ubutungane azajya yitwa ari Papa Leon XIV.
Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abaturage bari bagiye kwishimira intsinzi ye, yashimye cyane Papa Francis asimbuye kuri izo nshingano kuko yaranzwe n’imiyoborere myiza ya kiliziya mbere y’uko yitaba Imana.
Ati “Warakoze Papa Francis.”
Yakomeje agaragaza ko abakirisitu Gatolika bakwiye kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo rw’Imana.
Ati “Imana ikunda abantu bose, ikibi nticyahaba turi mu biganza by’Imana. Nidushira ubwoba, tukagira ubumwe, tugafatana urunana, turi kumwe n’Imana, tuzakomeza kujya mbere.”
Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”
Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabwiye abakirisitu ko ari kumwe na bo, kuko ari umukirisitu mu bandi nubwo bamugize umushumba kandi yiyemeza kuzakorana na buri wese.
Yahamije ko azakomeza guha ikaze buri wese umugana kandi ko ibiganiro n’urukundo bikwiye gukomeza kuba ku isonga.
Yashimangiye ko kiliziya ikwiye guhora igirira impuhwe kandi ikita ku bababaye.
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi 2025.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!