00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Leo XIV yacyeje Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 May 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Papa mushya watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yashimye cyane imiyoborere myiza ya Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itorwa rye bari bateraniye hanze ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Uyu munyamerika usanzwe yitwa Robert Francis Prevost yahisemo ko izina ry’ubutungane azajya yitwa ari Papa Leon XIV.

Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abaturage bari bagiye kwishimira intsinzi ye, yashimye cyane Papa Francis asimbuye kuri izo nshingano kuko yaranzwe n’imiyoborere myiza ya kiliziya mbere y’uko yitaba Imana.

Ati “Warakoze Papa Francis.”

Yakomeje agaragaza ko abakirisitu Gatolika bakwiye kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo rw’Imana.

Ati “Imana ikunda abantu bose, ikibi nticyahaba turi mu biganza by’Imana. Nidushira ubwoba, tukagira ubumwe, tugafatana urunana, turi kumwe n’Imana, tuzakomeza kujya mbere.”

Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”

Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabwiye abakirisitu ko ari kumwe na bo, kuko ari umukirisitu mu bandi nubwo bamugize umushumba kandi yiyemeza kuzakorana na buri wese.

Yahamije ko azakomeza guha ikaze buri wese umugana kandi ko ibiganiro n’urukundo bikwiye gukomeza kuba ku isonga.

Yashimangiye ko kiliziya ikwiye guhora igirira impuhwe kandi ikita ku bababaye.

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi 2025.

Papa Leon XIV yashimye Francis asimbuye, yemeza ko ubworoherane n'urukundo bikwiye kuranga abakirisitu
Aba-Cardinals bitabiriye itora rye bari mu madirishya akikije aho Papa yari ari
Papa Leon XIV yasabye abakirisitu kunga ubumwe n'urukundo
Ubwo Papa Leon XIV yasuhuzaga abitabiriye itorwa rye
Abanyamerika bari kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero bishimiye itorwa rya Papa mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .