Ni umwaka ufatwa nk’ukomeye muri Kiliziya Gatolika, kuko ufatwa nk’uw’impuhwe, uwo kubabarira, kwihana no kwisuzuma, ababishoboye bakerekeza mu Butaliyani gusura ubutaka butagatifu.
Mu kuwutangiza, Papa afungura Umuryango Mutagatifu umwe munini kuri kiliziya, abikoreye kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma n’izindi bazilika zo muri icyo gice.
Muri icyo gihe haba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye, nko gusenga, gusura ibice bitandukanye bitagatifu n’ibindi.
Mu ijoro rishyira kuri Noheli ni bwo Papa Francis yafunguye uwo muryango mutagatifu wari umaze igihe ufunze, icyakora indi yo mu Isi nko mu Rwanda iracyafunze, bigateganywa izagenda ifungurwa buhoro buhoro.
Biteganyijwe ko abarenga miliyoni 30 bazanyura muri uwo muryango uherereye i Roma mu mu mezi 12 ari imbere aho bazaba bicuza ibyaha bakoze.
Ubwo yatangizaga uwo mwaka w’impuhwe Papa Francis yagarutse ku bari kugirwaho ingaruka n’intambara ziri kubera mu Isi.
Ati “Duhora dutekereza abana bari kwicirwa mu ntambara zitandukanye, amashuri n’ibitaro biri gusenywa ubutitsa”
Yagarutse ku ntambara ihuje Israel na Hamas, anenga uburyo iki gihugu kiyobowe na Benjamin Netanyahu cyakoresheje imbaraga z’umurengera mu kugaba ibitero kuri Gaza bigahitana abana benshi.
Ubwo yatangizaga uwo mwaka ufatwa nk’umutagatifu, abashinzwe umutekano barenga 700 bari boherejwe mu bice bitandukanye bya Vatican na Roma kugira ngo abishimira icyo gikorwa babikore mu mutuzo.
Biteganyijwe ko n’indi miryango yari imaze igihe ifunze yose izafungurwa muri za kiliziya zitandukanye zo mu Isi na bazilika eshatu z’i Roma.
Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2024 ni bwo Papa Francis arafungura umuryango wo muri Gereza ya Rebibbia y’i Roma mu kugaragaza ko yifatanyije n’imfungwa.
Kiliziya Gatolika iba iteganya ko uyu mwaka w’impuhwe wungukirwamo n’abakirisitu gatolika barenga miliyari 1,4 ariko bikagera no ku bandi benshi mu Isi.
Umwaka w’impuhwe watangijwe mu 1300 na Papa Boniface VIII.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!