Reuters cyanditse ko nyuma yo kumara ibyumweru birenga bitanu arwariye i Roma mu Bitaro bya Agostino Gemelli, Papa Francis, yarasezerewe ariko ahabwa amabwiriza agomba gukurikiza.
Ubwo yasezererwaga ku wa 23 Werurwe 2024 abaganga bamubwiye ko agomba gufata amezi abiri y’ikiruhuko atajya mu kazi ndetse nubwo yari asezerewe mu bitaro bavugaga ko kumuvura byari bigikomeje ngo akire neza.
Papa Francis wari umushumba w’abakirisitu gatolika bagera kuri miliyari 1,4, ibyo yabirenzeho asubira mu kazi nta n’ukwezi kurashira ahawe ayo mabwiriza n’abaganga.
Bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuri uwo munsi yari busezererweho mu bitaro aho yaje ku ibaraza ry’ibyo bitaro asuhuza abantu bari bahari.
Yongeye kugaragara noneho yasubiye mu kazi ku Cyumweru cya Pasika ku itariki 20 Mata 2025 aho yabanje kwakira Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance.
Kuri Pasika kandi Papa Francis yari yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Croatia, Andrej Plenkovic n’umuryango we.
Aba bayobozi bose yabakiriye kuri Pasika mbere yo gusuhuza abakiristu mu misa ya Pasika, yabereye ku Mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero hari hateraniye ababarirwa mu 35.000.
Aho yahageze atwawe mu modoka izwi nka ‘Pope Mobile’ agenda asuhuza abantu benshi bari ku muhanda.
Karidinali Michael Czerny, umwe mu bayobozi i Vatican kandi wari hafi ya Papa Francis, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Papa Francis yivunishije cyane bikamuhuhura kuko kuruhuka cyane atari byo bikiza umuntu.
Karidinali Michael yavuze ko ahubwo yahuje inshingano ze z’ubushumba bwa Kiliziya n’imimerere ye kurwara ari yo mpamvu atasezerewe mu bitaro ngo aze yicare burundu.
Umwanditsi Austen Ivereigh wanditse igitabo ku buzima bwa Papa Francis mu 2020 yavuze ko yari umuntu utega amatwi inama yahabwaga n’abaganga ariko ko icya mbere kurusha ibindi kuri we cyari inshingano zo kuyobora Kiliziya ari yo mpamvu yakoze uko ashoboye kose agasuhuza imbaga ayoboye kuri Pasika.
Papa Francis yazize stroke no guhagarara k’umutima, akaba azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025 Saa Yine nk’uko Vatican yabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!