00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo Imana ikeneye amafaranga n’ibyo tuyizanira-Padiri Kagimbura

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 September 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Abanyamadini n’amatorero banenze bamwe mu bavugabutumwa banyunyuza imitsi y’abayoboke b’amadini n’amatorero, binyuze mu kubaka amaturo ku mbaraga kandi Imana idakeneye amafaranga cyangwa ibintu bifatika abantu batanga.

Abasoma Bibiliya bazi ibyanditse mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo yandikiye Abanyatesaloniki, umutwe wa 3:8, havuga ngo “Nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.”

Iyi nyigisho ya Pawulo ubanza idafasha benshi mu bavugabutumwa bo mu madini anyuranye kuko aho bigisha akenshi bizigamira akanya ko gusaba amaturo, bumvisha abayoboke ko mu gihe ntacyo uhaye Imana nawe ntacyo ukwiye kuyisaba.

Pasiteri mu Itorero ry’Inkuru Nziza, Munyemana Protais ubwo yari mu Kiganiro Kubaza Bitera Kumenya kuri uyu wa 22 Nzeri 2024, yagaragaje ko abayoboke b’amadini n’amatorero bajya gusenga bashaka kuruhuka, ariko hari aho bisanga bikoreye imitwaro y’abashumba babayoboye.

Ati “Aba bantu baje imbere yacu ngo tububake ntabwo baje twebwe kutwubaka kuko twebwe uwaduhamagaye yaduhaye amaboko, dushobora gukora ibintu byose.”

Yahamije ko gutanga amaturo bitakabaye itegeko cyangwa ngo bashyire iterabwoba ku bakirisitu, ahubwo ko umuntu akwiye gutanga amaturo mu gihe ashimira Imana ibyo yamukoye ariko akabikora abyibwirije.

Ati”Ntabwo amaturo ari imbaraga, si ukubwira abantu ngo nimutayatanga murapfuye, ni ukwigisha umuntu Ijambo ry’Imana no gukora, yamara kubona umusaruro w’ibyo yungutse akagira n’umugabane wo kuzana mu nzu y’Imana.”

“Nta muntu waza mu nzu y’Imana ngo azane amaturo kandi ntacyo yejeje. Ni na yo mpamvu abantu bajya bakora ubwo buryo bwo kwaka amaturo ku mbaraga baba bangisha abantu Imana kandi abantu baba baje kuruhukira imbere yabo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura yagaragaje ko Imana itashyira abana bayo mu mugozi ngo bayiture kuko idakeneye amafaranga cyangwa ibintu bifatika.

Ati "Ntabwo Imana ishobora gushyira mu kagozi abana bayo ngo baze kuyiha ituro kuko n’ubundi ntabwo riza kuyigeraho, ntabwo ikeneye ibintu, ntabwo ikeneye amafaranga, ntabwo ikeneye ibyo twebwe tuyizanira.”

Yahamije ko abigisha ko gutanga ituro ari itegeko ndetse Imana ireba nabi utaritanze ari abigishabinyoma.

Ati “Harimo ikintu cyo kubeshya abantu, Ijambo ry’Imana ritubwira ko Ituro ari ugushimira Imana kandi rikava mu byo yakoreye akabona ko hari ibyo ashobora kuyishimiramo kubera ibyiza yabonye mu buzima bwe. Ntabwo rero ituro ribereyeho kujya kwigura imbere y’Imana kugira ngo adapfa, kugira ngo imukorere iki ngiki, ituro ni wa mutima uza imbere y’Imana uyishimira kubera ibyiza yagufashije kugeraho.”

Amaturo yakwa abakirisitu aba ari mu moko menshi kandi hamwe bagira imihigo bagomba kwesa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .