00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo dukwiye gucibwa intege no kuba zimwe mu nsengero zacu zifunze- Musenyeri Mbanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 April 2025 saa 12:46
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Mbanda Laurent, yasabye abari mu nzego z’ubuyobozi muri iri torero mu gihugu hose, kongera ubufatanye no guterana ishyaka rigamije umurimo mwiza, kandi ntibacibwe intege no kuba hari insengero z’iri torero zifunze kubera kutuzuza ibisabwa.

Ibi ni ibyagarutsweho mu mwiherero w’iminsi itatu uhuje Abasenyeri n’Abapasitoro bose b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda basaga 700. Uri kubera mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, muri GS Shyogwe kuva ku wa 14, kugeza ku wa 16 Mata 2025.

Musenyeri Mbanda, yavuze ko uyu mwiherero wateguwe ugamije guhurira hamwe ngo bahumeke umwuka umwe mu mikorere, nyuma y’uko hari zimwe mu nsengero zimaze igihe zifunze kubera kutuzuza ibisabwa.

Ati ‘‘Dukeneye gukomeza guterana ishyaka ryo gufatanya no gukundana mu murimo mwiza, kandi tukareka gucibwa intege no kuba zimwe mu nsengero zacu zifunze, ahubwo aho kwiganyira tukamenye ko nubwo zifunze, hari ibyo tugomba gukora kugira ngo zifungurwe, kandi tukagumana umwete wo gukomeza kuba hafi abakirisitu.’’

Mbanda yakomeje avuga ko uyu mwiherero wabaye n’umwanya mwiza wo kumva kimwe ibibazo bigenda bivugwa muri EAR birimo n’ifungwa rya Musenyeri Mugisha Samuel, wayoboraga EAR, Diyosezi ya Shyira.

Ati ‘‘Uyu kandi ni n’umwanya wo kongera kumva kimwe ibyabaye ku Itorero ryacu, ntiturangazwe n’ibyo tubona, twumva cyangwa dusoma byose.’’

Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero, bagaragaje ko bungukiyemo byinshi byongeye kubaminjiramo agafu mu mirimo bashinzwe.

Pasitori Odette Nyiramwiza, waturutse muri EAR, Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko guhura kw’itorero ryose abifata nk’imbaraga muri iki gihe kitoroshye kubera ikibazo cy’insengero zimwe zifunze, ndetse n’impinduka ziri gukorwa mu kongera ubugenzuzi mu nsengero no kubazwa iby’umuntu ashinzwe.

Ati ‘‘Twongeye kwibutswa ko turi itorero rimwe ariko rifite igisa nk’ingo nyinshi, ari yo ya maparuwasi, ariko bidakuraho kuba umwe mu rukundo.’’

Yakomeje avuga yanyuzwe n’umucyo watanzwe ku kibazo cy’Umushumba wa EAR Shyira wafunzwe, ibyo afata nk’indi ntambwe nshya yo kumva ko umuyobozi wese yabazwa ibitagenda mu nshingano ze.

Pasitori Nkurunziza Robert, wo muri EAR, Diyosezi ya Gahini, yagaragaje ko inyungu yabonyemo ari ukongera kumva no kutinubira amabwiriza atangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, kuko ibikorwa byose ari ku neza y’Abanyarwanda.

Ati ‘‘Twasobanuriwe ko tugomba gukora neza, tukubahiriza amabwiriza y’igihugu cyacu, duhuza intego z’itorero n’iz’igihugu, kugira ngo umuturage wacu arusheho kubaho neza no gutera imbere.’’

Mugenziwe, Rev.Pst Nzungize David, wo muri EAR, Diyosezi ya Kigali, yavuze ko uyu mwiherero wari ngombwa ngo wumvishe abo bireba bose ko kuba hari abapasitori bashobora gutakaza inshingano z’ubuyobozi kubera kutagira bimwe batujuje, bidakwiye kuba umwanya wo kwivumbura ahubwo bumve ko ari ho igihugu kigeze.

Ati ‘‘Mu myaka 30 ishize, Itorero ryakomeje kwiyubaka, hari igihe byasabaga ko abayobozi bose bakora hatarebwe amashuri, bikiri uburyo bwo gutabara itorero. Niba uyu munsi bari kureba uwize, birakwiye, ahubwo n’ukuwe mu nshingano yumve ko adakuwe mu ivugabutamwa kuko yanakomeza kubwiriza mu muryango.’’

Umwiherero nk’uyu ni inshuro ya munani ubaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukunze gutegurwa muri gahunda yo kuganira ku ngingo zikomeye ziba zireba Itorero.

Nubwo nta mubare uzwi w’abapasitori batize bazahagarikwa cyangwa se insengero zitujuje ibisabwa zifunze cyangwa se zizafungwa umwaka utaha nyuma y’amavugurura ari gukorwa hose mu nsengero, gusa abayobozi ba EAR baragaragaza ko bumva neza kandi biteguye kugendera mu murongo bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uyu mwiherero ubaye ku nshuro yawo ya munani kuva mu 1994
Uyu mwiherero wabaye umwanya mwiza wo gusasa inzobe ku kibazo cya Musenyeri Mugisha Samuel ufunze
Musenyeri Mbanda Laurent yasabye abitabiriye uyu mwiherero bose kurushaho gufatanya, bakubaka itorero
Abasenyeri bose ba EAR nabo bari bitabiriye
Abitabiriye uyu mwiherero basaga 700

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .