00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde uhabwa amahirwe yo gusimbura Papa Francis?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 April 2025 saa 01:56
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa 21 Mata 2025, inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) yatashye Isi yose, hatangira ikiriyo cy’iminsi itandatu kibanziriza umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Kiliziya Gatolika yasobanuye ko Papa Francis wari ufite imyaka 88 y’amavuko, yazize indwara y’ubuhumekero ndetse n’iy’umutima. Ni uburwayi yari amaranye igihe kinini.

Papa Francis yatangiye kuyobora Kiliziya Gatolika tariki ya 13 Werurwe 2013, asimbuye Joseph Alois Ratzinger (Benedict XVI) weguye kubera intege nke z’umubiri n’imitekerereze.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, hatangiye urugendo rwo gushakisha uzamusimbura, ruzamara iminsi iri hagati ya 15 na 20. Ni igikorwa kizanzurwa n’itora rizakorwa n’Inteko y’Aba-Karidinali.

Havugwa urutonde rurerure rw’abashobora kuvamo umusimbura wa Papa Francis, ariko twahisemo kubagaragariza abavugwa cyane, dushingiye ku mateka akomeye buri wese afite muri Kiliziya Gatolika no mu birebana n’ubuzima busanzwe.

Karidinali Pietro Parolin

Uyu Mutaliyani w’imyaka 70 y’amavuko ni Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika kuva muri Werurwe 2013. Ni we muntu wa kabiri wari ufite ijambo rikomeye muri Kiliziya, inyuma ya Papa Francis.

Inshingano za Parolin zibanda ku bikorwa bya dipolomasi hagati ya Kiliziya n’ibihugu bitandukanye ku Isi. Ntafatwa nk’umuntu wa Kiliziya gusa, ahubwo ni indorerwamo y’imirimo yagutse, igera mu buzima busanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, Parolin yagize uruhare rukomeye mu mishyikirano yahuje Kiliziya na Leta y’u Bushinwa mu 2018, yatumye hashyirwaho abashumba b’Abashinwa.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Karidinali Parolin yari ashinzwe gukurikirana imibereho y’abakirisitu bo mu gace ka Acquapendente muri Lazio, aba n’Intumwa ya Papa Benedict XVI muri Venezuela.

Parolin ni umwe mu Ba-Karidinali bahabwa amahirwe yo gusimbura Papa Francis

Karidinali Robert Sarah

Robert w’imyaka 79 y’amavuko akomoka muri Guinea. Yabaye Arikiyepisikopi wa Conakry kuva mu 1979 kugeza mu 2001, aba Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri iki gihugu n’Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa.

Uyu mushumba yavuze cyane ku ngingo zikomeye ku mibereho y’Isi, rimwe na rimwe ibitekerezo bye ntibyakirwa neza na bagenzi be cyangwa se abo abo hanze ya Kiliziya Gatolika.

Nk’Umushumba wakoreye igihe kirekire imirimo mu gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu, Karidinali Robert yavuze ko iri dini ari iry’amahoro n’ubuvandimwe, ashima umubano rifitanye n’ay’abakirisitu.

Karidinali Robert yatangaje ko adashyigikiye ko abimukira bajya mu bihugu by’i Burayi, agaragaza ko ahubwo bakabaye bafashwa gutera imbere mu gihe bari mu bihugu byabo kuko aho bajya nta gaciro bahabwa.

Muri Mutarama 2012, Ban Ki-moon wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ibihugu bya Afurika gukuraho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina. Karidinali Robert yatangaje ko iki cyifuzo kidafite ishingiro.

Karidinali Robert Sarah yagaragaje ko adashyigikiye abaryamana bahuje igitsina

Karidinali Luis Antonio Tagle

Mu gihe abakirisitu Gatolika bari kwiyongera cyane ku mugabane wa Asia, Karidinali Tagle ukomoka muri Philippines na we abonwa nk’uwaba umusimbura mwiza wa Papa Francis.

Karidinali Tagle w’imyaka 67 y’amavuko yabaye Arikiyepisikopi wa Manila muri Philippines kugeza ubwo yahawe imirimo yo kuyobora ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa n’ibifitanye isano na ryo.

Papa Francis yagaragaje ko abaryamana bahuje igitsina ndetse n’abashakanye batandukanye nyuma bakongera gushaka badakwiye guhezwa ku mugisha w’Imana. Ibyo Tagle yabishyigikiye kuva mu 2015.

Karidinali Tagle ni umwe mu bashumba bamaganiye kure ibyo kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake. Muri Kanama 2012 yayoboye misa yari igenewe kunenga iki gikorwa, ashimangira ko abantu badakwiye kwihunza inshingano yo kubyara.

Mu 2013, Tagle ni umwe muri ba Karidinali bahabwaga amahirwe yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika, ariko ntibyakunze.

Karidinali Tagle ntashyigikiye ko abakobwa n'abagore bakuramo inda ku bushake

Karidinali Peter Kodwo Appiah Turkson

Umugabane wa Afurika nturagira Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ariko Karidinali Turkson ukomoka muri Ghana ahanzwe amaso kugira ngo yandike amateka.

Turkson w’imyaka 76 y’amavuko yabaye Arikiyepisikopi wa Cape Coast muri Ghana, ahabwa inshingano yo gukurikirana imibereho y’abakirisitu bo mu gace ka San Liborio muri Napoli.

Uyu Mushumba wari mu Nteko y’abatoye Papa Francis na Benedict XVI, asanzwe ayobora ishami rishinzwe guteza imbere siyansi kuva muri Mata 2022.

Karidinali Turkson yakanguriye Isi guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ubukene ndetse n’akarengane mu rwego rw’ubukungu, agaragaza ko ashyigikiye urushako rw’umugore n’umugabo gusa, aho kuba urw’abahuje igitsina.

Icyakoze, Karidinali Turkson yageze aho avuga ko ibihugu byo muri Afurika byashyiriyeho abaryamana bahuje igitsina amategeko akakaye, asaba ko habamo koroshya.

Nubwo Karidinali Turkson adashyigikiye abaryamana bahuje igitsina, yavuze ko muri Afurika bashyiriweho amategeko akakaye

Karidinali Péter Erdő

Karidinali Erdő w’imyaka 72 y’amavuko akomoka muri Hongrie, akaba umwe mu basabaga ko inyigisho n’amahame bya mbere bya Kiliziya Gatolika bikomeza kubahirizwa mu mwimerere wabyo.

Uyu Mushumba yigeze kugaragaza ko ashyigikiye ko abakirisitu batandukanye n’abo bashakanye, badakwiye gusezeranywa imbere y’Imana mu gihe bongeye gushaka.

Mu gihe amatorero yahamagariraga Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, guha ikaze abimukira bashaka kwinjira muri iki gihugu, Karidinali Erdő we yagaragaje ko ibyo bidakwiye kuko byaha urwaho icuruzwa ry’abantu.

Karidinali Erdő yabaye Arikiyepisikopi wa Esztergom-Budapest, aba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi ku mugabane w’u Burayi.

Karidinali Erdő yagaragaje ko guha ikaze abimukira byaha urwaho icuruzwa ry'abantu

Karidinali Matteo Zuppi

Uyu Mutaliyani w’imyaka 69 y’amavuko ni Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Butaliyani kuva muri Gicurasi 2022. Yagizwe Karidinali mu 2019.

Karidinali Zuppi yahuzaga imyumvire myinshi na Papa Francis, cyane cyane ku guharanira amahoro. Yagizwe intumwa y’amahoro ya Papa muri Ukraine, asura iki gihugu n’u Burusiya, abisaba kugirira impuhwe ikiremwamuntu.

Uyu Mushumba avugwaho kureba ku ruhande iyo bigeze ku guha umugisha abaryamana bahuje igitsina, kuko muri Kamena 2022, yashinjwe kumenya ko hari abahawe umugisha n’abapadiri ashinzwe, ntiyagira icyo abikoraho.

Karidinali Zuppi yasabye Ukraine n'u Burusiya kugirira impuhwe ikiremwamuntu

Karidinali José Tolentino Calaça de Mendonça

Ni Umunya-Portugal w’imyaka 59 y’amavuko, uyobora ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe guteza imbere umuco n’uburezi n’Ikigo cya Kiliziya gishinzwe uburezi bushingiye ku mateka y’ibisigaratongo by’abakirisitu.

Yigeze kugaragaza ko adashyigikiye ko abaryamana bahuje ibitsina bahutazwa, ndetse abona ko n’abagore bakwiye guhabwa inshingano y’ubushumba muri Kiliziya Gatolika.

Karidinali de Mendonça yagaragaje ko ashyigikiye impinduka Papa Francis yazanaga muri Kiliziya Gatolika, zirimo kudaheza abaryamana bahuje igitsina ku mugisha w’Imana, ashimangira ko Kiliziya ikwiye kugendana n’ibihe bigezweho.

Karidinali de Mendonça yashyigikiye ko abagore bahabwa inshingano y'ubushumba muri Kiliziya Gatolika

Karidinali Mario Grech

Karidinali Grech w’imyaka 68 y’amavuko akomoka muri Malta. Ubusanzwe yashyigikiraga ko Kiliziya Gatolika yagendera ku mahame yayo ya kera gusa, ariko yatangiye guhindura imyumvire kuva Papa Francis yatorwa mu 2013.

Kimwe na de Mendonça, Karidinali Grech yagaragaje ko ashyigikiye ko abagore na bo bajya bahabwa inshingano y’ubushumba muri Kiliziya Gatolika, isanzwe ihabwa abagabo gusa.

Abamuzi, bagaragaza ko ubushobozi afite bwo kumva ibintu mu mfuruka ebyiri bwamugira Umushumba mwiza wa Kiliziya, usimbura Papa Francis na we wari ufite imyumvire itagira uruhande iheza.

Karidinali Grech yabaye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gozo muri Malta kuva mu 2005 kugeza mu 2019, aba Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri Malta. Ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika iha Papa ubujyanama.

Karidinali Grech ntagitsimbarara ku mahame ya kera ya Kiliziya Gatolika

Karidinali Pierbattista Pizzaballa

Uyu Mutaliyani w’imyaka 60 y’amavuko areberera abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu murwa wa Yerusalemu wabaye imwe mu ntandaro z’amakimbirane ya Israel na Palestine.

Nyuma y’igitero gikomeye umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye mu majyepfo ya Israel mu Ukwakira 2023, Karidinali Pizzaballa yemeye kwishyikiriza Hamas kugira ngo abe ingurane y’abana bari baragizwe imbohe.

Kardinali Pizzaballa kandi yamaganye intambara ikomeje hagati y’ingabo za Israel na Hamas. Ni umwe mu bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko habaho agahenge kugira ngo abasivili bahabwe ubutabazi.

Mu gihe impande zihanganye zari zikomeje ibiganiro, Pizzaballa yasuye intara ya Gaza muri Gicurasi 2024, asura ibikorwaremezo byasenywe n’intambara ndetse n’impunzi.

Nubwo aba ari bo bavugwa cyane, byashoboka ko hari Karidinali watungurana nko mu 2013 kuko ni bake babonaga ko Bergoglio azaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bitewe n’uko mbere nta muntu ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa se uwo mu muryango w’Abayezuwite wigeze atorerwa iyi nshingano.

Karidinali Pizzaballa yemeye kwitangira imbohe z'abana bo muri Israel zafashwe na Hamas mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .