Ku wa 20 Gashyantare 2023 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Twagirayezu, Musenyeri wa Kibungo. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite, kuko Cardinal Antoine Kambanda wayiyoboraga, yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari n’umuyobozi wayo.
Cardinal Kambanda afite indi Diyosezi bwite ayobora, byari ngombwa ko n’iya Kibungo ihabwa umushumba bwite.
Padiri Twagirayezu avuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro amaze imyaka hafi 30 mu Bupadiri kuko yabuhawe kuwa 8 Ukwakira 1995.
Diyosezi ya Kibungo iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu burasirazuba bwayo, ihana imbibi na Diyosezi Rurenge-Ngara yo mu gihugu cya Tanzania, mu majyepfo yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Muyinga yo mu Burundi, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arkidiyosezi ya Kigali, naho mu majyaruguru ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba.
Igizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo.
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe igeruwe kuri Diyosezi ya Kabgayi, icyo gihe yari Arkidiyosezi, ishingwa na Mutagatifu Papa Pawulo wa VI kuwa 5 Nzeri 1968.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!