Ubusanzwe Ntagungira yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Kuba Musenyeri ni inshingano ahamya ko itoroshye, bityo ko kuyikora neza bisaba guca bugufi, ugakorana n’abasaseridoti bakorera muri Diyosezi.
Abenshi bumva inkuru ituruka i Vatican yo kugenwa k’umusaseridoti ku mwanya w’umwepisikopi muri Diyosezi runaka ndetse n’itangazwa ry’indi migenzo ikurikira iki gikorwa, ariko ntibazi inzira bicamo kugira ngo agere kuri uru rwego.
Musenyeri Ntagungira, mu kiganiro yagiriye kuri Pacis TV, yasobanuye ko Umwepisikopi ashyirwaho n’Umushumba wa Kiliziya n’inzego ze ariko ko biba byabanje kunyura mu nzira nyinshi zirimo gusuzuma imyitwarire y’umusaseridoti.
Yagize ati “Ubundi abepisikopi bibumbiye mu nama y’Abepisikopi ya Kiliziya hari ibyo bagena. Intumwa za Papa zibasaba ko buri myaka itatu hari abantu bagomba kuba batanze bashobora kuzavamo abazaba abepisikopi. Abo babona bujuje ibisabwa, bujuje ingingo zo kuba intangarugero, z’imyaka, z’ibyo baba barize.”
Yasobanuye ko hatangira iperereza riyobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, ikabaza abepisikopi n’andi bihaye Imana. Ati “Haba hari urutonde rw’ibibazo bababaza bijyanye n’uwo mwepisikopi n’aho bifuza ko yazayobora. Ibyo ngibyo aba ari ibanga, nta n’umwe ugomba kuribangura. Iyo uribanguye, ibihano bya Kiliziya birateganyijwe.”
Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko iyo intumwa ya Papa imaze kubona uwo abihaye Imana bahurijeho ko ari we ugomba kuba umwepisikopi, yohereza raporo i Vatican, inzego za Papa zikabisuzuma, zikabyemeza.
Iyo inzego za Papa zimaze kwemeza umwepisikopi, kuri Radio Vatican hasohoka itangazo ry’iki cyemezo nk’uko Musenyeri Ntagungira yabisobanuye, kandi amezi atatu ntaba agomba kurenga uwemejwe atarahabwa ubwepisikopi.
Yagize ati “Uwemejwe ntagomba kurenza amezi atatu atarahabwa ubwepisikopi. Amezi atatu ni yo ya ngombwa, icyo gihe akaba ari bwo ahabwa ubwepisikopi. Ubundi akajya muri diyosezi ye, agafata imirimo. Ntashobora kurenza amezi ane atarayifata.”
Umwepisikopi mushya iyo agiye guhabwa imirimo, atangaza indangakwemera kwe, akarahirira ubudahemuka kuri Papa buri kumwubaha, gukurikiza inyigisho ze kandi ko azahura yunze ubumwe n’abepisikopi bagenzi be.
Igikurikiraho ni ukwereka inama y’umwepisikopi uvuyeho urupapuro rumugira umwepisikopi, rugashyirwaho umukono, akerekwa abakirisitu, nyuma agatangira akazi mu buryo budasubirwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!