Ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Bufaransa rwatangaje ko rumaze ukwezi rutangije iperereza kuri Musenyeri Aupetit.
Iri perereza riri gukorwa hashingiwe ku makuru na raporo yatanzwe na Diyosezi ya Paris. Bivugwa ko ibi byaha Musenyeri Aupetit yabikoreye umugore wo mu Bufaransa utaratangajwe amazina mu rwego rwo kumucungira umutekano.
Amakuru dukesha France24 avuga ko kugeza ubu inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye kugenzura ‘emails’ Musenyeri Aupetit yohererezanyaga n’uyu mugore.
Mu 2021 nibwo Musenyeri Aupetit yeguye ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Paris, nyuma yo gushinjwa ko hari umugore bagiranye umubano wihariye mu 2012.
Iri perereza kandi riri gukorwa kuri Musenyeri Jean-Pierre Ricard uri mu kiruhuko cy’izabukuru uvugwaho kuba mu 1980 yarakoreye ihohotera rishingiye ku mibonano mpuzabitsinda n’umukobwa w’imyaka 14. Ni umwe mu basenyeri 11 bo mu Bufaransa bakekwaho ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!