00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu bari mu gisibo kudasengera mu misigiti yafunzwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 March 2025 saa 02:48
Yasuwe :

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yasabye abayoboke b’Idini ya Islam bari mu Gisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, kudasengera mu misigiti itarakomorerwa kongera gusengerwamo kuko ibihe barimo bibasaba gukora amasengesho menshi ariko bigakorwa bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Sheikh Sindayigaya yabwiye RBA ko mu gihe hafungwanga insengero zitujuje ibisabwa, hafunzwe n’imisigiti 323, ariko 178 ikaba yaramaze kuzuza ibisabwa ikaba itegereje gukomorerwa.

Yagize ati “Hashingiwe ku bugenzuzi bwumvikana kandi bwagiye bugenzura ibintu twemera ko bikwiye. Hari imisigiti n’insengero byafunzwe kandi turashimira Abayisilamu bitanze bikomeye bashyiramo imbaraga zabo ubu tuvugana imisigiti 178 imaze kuzuza ibisabwa. Hari iyo bari kugenda badufungurira inyuranye n’ejo hari iyafunguwe mu ntara zinyuranye kandi [abayobozi] bakomeje kutwizeza ko bazadufasha.”

Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukorera amasengesho mu misigiti ifite uburenganzira bwo gusengerwamo mu masengesho y’inyongera nk’akorwa mu gicuku n’aya mu gitondo.

Ati “Inzego z’Igihugu ziradufasha kandi ibyo zikora ni inyungu rusange z’Abanyarwanda n’umutekano wacu. Bityo abantu baba bakoresha imisigiti ifunguye ntidukoreshe itarafungurwa hanyuma n’indi nayo biri mu nzira y’uko iza ufungurwa.”

Igisibo cya Ramadan ni Ukwezi Gutagatifu ku Bayisilamu kumara iminsi 29 cyangwa 30 bitewe n’imboneko z’ukwezi.

Igisibo cy’uyu mwaka cyatangiye ku itariki ya 1 Werurwe 2025 aho kirangwa n’ibikorwa nko gusiba kurya, guhurira mu masengesho no gusangira amafunguro ku mugoroba no gukora ibikorwa by’urukundo.

Sheikh Musa Sindayigaya yasabye Abayisiramu gusengera mu misigiti ifite ibyangombwa gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .