Abakiristu Gatolika bitegura umunzi mukuru wa Pasika, mu bihugu bitandukanye by’Isi no mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Gatanu Mutagatifu ku 18 Mata 2025.
Muri iyi mihango bazirikana ububabare bwa Yezu Kristu, bibuka uburyo Yezu yagambaniwe, arakubitwa, abambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa ariko ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye atsinze urupfu.
Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose, ndetse nta gitambo cya Misa giturwa ku Isi hose ahubwo habaho umuhimbazo bakaramya umusaraba Yezu yabambweho.
Abakiristu Gatolika bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye inzira y’Umusaraba, babwiye IGIHE ko kuzirikana inzira y’umusaraba babivomamo imbaraga zo kugera ikirenge mu cya Yezu.
Kwizera Jean Baptiste yagize ati “Ku bantu bemera Yezu Kristu, tukemera ko yitanze, akazuka, burya niba wemera umuntu uba ugomba kugaragaza ko urugero rwiza aguha nawe urukurikiza. Ni muri urwo rwego twaje kugaragaza uko urugero rwiza rwa Yezu, ububabare yababaye kubera ibyaha byacu tubiha agaciro.”
Yavuze ko bifasha abakiristu kwakira ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi binyuze mu kwiyumvisha ububabare bwa Yezu bafata nk’icyitegererezo mu buzima bwabo.
Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe, abakiristu na bo bafite inzira y’umusaraba banyuramo umunsi ku wundi ishingiye ku mibereho n’ukwemera.
Ati “Turi mu gihe cy’iterambere by’umwihariko ku bakiri bato, buri wese aba agenda ahura n’ibibazo bitandukanye byatuma na kwa kwemera ushobora kugutakaza. Uwo ni wo musaraba duhura na wo ariko iyo ubashije kuwucamo neza, ukavuga ngo na Yezu yawuciyemo ndetse arababara cyane birenze uko ndi kubabara, biragukomeza, bigatuma uca muri za nzitizi uri guhura nazo.”
Girimbabazi Liliane yerekanye ko inzira y’umusaraba itegurira benshi kubasha kwihanganira imibabaro n’ibigeragezo bahura nabyo umunsi ku wundi.
Ati “Iyo turi mu nzira y’umusaraba twibuka ubuzima bwacu bwa buri munsi kuko duhuramo n’ibibi byinshi n’ibyiza byinshi. Inzira y’umusaraba rero haba hari ababa barayinyuzemo cyangwa se ukanitegura kugira ngo nuyigeramo uzabashe kuyicamo neza.”
Sibomana Jean Pierre na we yavuze ko muri iyi nzira y’umusaraba abakirisitu bibuka gutotezwa no kubabazwa byakorewe Yezu bakabigereranya ibigeragezo “duhura nabyo mu buzima bwacu bwa buri munsi, hari ingorane z’ubuzima, uburwayi ndetse n’ibindi.”
























Amafoto: Kasiro Claude
VIDEO: Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!