00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasangiye Iftar n’Abayisilamu batishoboye i Nyamirambo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwandacell Plc, yifatanyije n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru usoza Igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’r), igenera ibiribwa imiryango 140 itishoboye muri Nyamirambo.

Iyi miryango 140 yashyikirijwe ibi byo kurya ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, ubwo haburaga amasaha make ngo hizihizwe Eidil-Fit’r. Ni igikorwa MTN Rwanda ivuga ko cyari kigamije kwifatanya n’Abayisilamu bamaze iminsi mu Gisibo Gitagatifu by’umwihariko abatishoboye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko impamvu baba batekereje gusangira n’Abayisilamu ari ukwifatanya nabo ariko no gusangira n’Abanyarwanda muri bike baba bungutse nk’ikigo gikora ubucuruzi.

Ati “MTN ni ikigo cy’ubucuruzi giharanira inyungu, nibwo buzima bwacu bwa buri munsi ariko abo ducuruzaho ni Abanyarwanda mu nzego zose zitandukanye rero kwifatanya n’Abayisilamu muri iki gihe cy’Igisibo cyane cyane kuri uyu munsi ni ugufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo barimo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twaje gucuruza ahubwo ni uko tuba twafashe bike twungutse, tugasangira nabo. MTN ni sosiyete Nyarwanda yita ku Banyarwanda, igendana n’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere ariko cyane cyane n’imibereho myiza.”

Muri rusange buri muryango wagiye uhabwa amavuta, ibishyimbo, isukari ndetse n’umuceri, bakaba babiteka kuri uyu munsi wo kwizihiza Eidil-Fit’r.

Abayisilamu bahawe ibi biribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuba MTN Rwanda iba yabatekerejeho by’umwihariko muri ibi bihe bifite ikintu gikomeye bisobanuye mu Idini ya Islam.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaiman, yavuze ko MTN Rwanda isanzwe ifite umubano mwiza na Islam kuko buri mwaka yifatanya nabo mu gusangira Iftar.

Ati “Iki gikorwa MTN iba yakoze kiba kivuze umubano mwiza n’imikoranire myiza iri hagati ya MTN n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uhoraho kuko buri mwaka yifatanya n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda gusangiza Iftar mu buryo butandukanye.”

Yakomeje agira ati “Bikagaragaza rero wa muco mwiza usanzwe uranga Islam w’uko mu gisibo Gitagatifu Abayisilamu bagira umuco wo gusangira bakagira umuco wo gusangiza abandi rya funguro, MTN kuba yaravuze iti natwe turi mu nshuti z’Abayisilamu uyu muco wo gusangira natwe tuzajya tuba bamwe mu bagira uruhare kandi tubishyire mu bikorwa, ni ibyo kubashimira. ”

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, nibwo Abayislamu bizihije Umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’r).

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Abayisilamu bashyikirijwe ibyo kurya
Umuyobozi muri MTN, Alain Numa n'Umujyanama wa Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaiman bashyikiriza umwe mu Bayisilamu ibiribwa
Umujyanama wa Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaiman yashimiye MTN Rwanda yatekereje kwifatanya nabo
Alain Numa yavuze ko mu byo binjiza nka MTN Rwanda baba bagomba gusangiramo n'abakiriya babo by'umwihariko abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .