00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi yatangije umuhuro wo kwegerana n’Imana (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 Ukwakira 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liza Kamikazi yatangije ibikorwa bizajya biba buri wa kabiri w’icyumweru yise isaha yera y’umunezero “Holy Happy Hour” bigamije gufasha abantu kugirana ubusabane n’Imana muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi.

Uyu muhuro n’Imana watangijwe ku wa 4 Ukwakira 2022, ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ahitwa Solace Ministries, igikorwa cyateguwe binyuze mu muryango wa ‘Heart to Heart’ usanzwe ufite ikiganiro uyu muhanzikazi akora kuri Televiziyo Rwanda.

Iyi saha yera izajya irangwa n’ibikorwa birimo, kuramya no kuganira ku ijambo ry’Imana, Ibiganiro mu matsinda harebwa icyo bamwe bungutse ku ijambo ryatanzwe uwo munsi, ubuhamya bwa bamwe bugaruka ku nzira banyuzemo z’agakiza, hazajya herekanirwamo filime ya gikristo no kuyiganiraho n’ibindi bitandukanye.

Uyu muhanzikazi uvuga ko yamaze gusobanukirwa n’icyo Imana imushakaho, mu kiganiro yahaye IGIHE yatuganirije kuri iyi gahunda n’icyatumye ayitegura.

Ati “Aha ni ahantu abantu bazajya baza bagahura n’umutima w’Imana, turasenga tukaramya, tukiga ijambo ry’Imana, tukanasangira. Ni ibintu tuzajya duhindura umunsi ku munsi kugira ngo bidahora ari bimwe ku buryo n’urubyiruko ruri kwangirika muri iyi minsi narwo rwisanga muri iki gikorwa cyo guhura n’Imana.”

Yakomeje avuga ko “Hazajya habaho n’ibiganiro mu matsinda ku buryo nyuma y’ibyo runaka yabwirije n’abantu ubwabo baganire ku ijambo ry’Imana, babazanya utubazo, Ese igihe Liza yabwirizaga wowe wungutse iki? ni iki cyagukoze ku mutima? mu buryo bugamije guhindura.”

Liza Kamikazi avuga ko iki gitekerezo yakigize mu 2021.

Yagize ati “Ni igitekerezo Imana yashyize mu mutima wanjye umwaka ushize, nibaza nti ese ko Isaha y’umunezero ‘Happy Hour’ ko ari ahantu abantu banywera bakishima, ntihabaho Happy Hours y’abantu bakijijwe bakaganira cyangwa bagasangira ijambo ry’Imana.”

“Sinavuga ko ibyo twatangiye birenze iby’abandi ariko iyo Imana ihagurukije umuntu hari icyo iba igamije kuzana”.

Liza atangaza ko mbere yo gutangira iki gikorwa yafashe iminsi itatu y’amasengesho asabira umugisha iki gikorwa Imana yamutumye gukora.

Ku munsi wa mbere wa “Holy Happy Hour” hatanzwe ubuhamya bw’umugabo w’imyaka 51 wavuze uburyo yahawe Bibiliya n’inshuti ye igatuma akizwa, uko gukizwa bigatuma ahura n’umugore we nawe wari utegereje umugabo by’igihe kirekire ku myaka 31, ubu bakaba babana mu rugo ruhimbaza Imana.

Liza Kamikazi avuga ko iyi saha y’umunezero n’Imana (Holy Happy Hour) bigamije gufasha abantu kwisunga umuramyi ‘cyane cyane urubyiruko’.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi wa mbere yasabye abantu kureka ibyo basimbuje Imana bibatwara umwanya munini kuruta uwo baha Imana, aha yagarutse kuri za telephone, imbuga nkoranyamabaga, filime n’ibindi .

Liza Kandi yasabye abantu kujya bifurizanya kugira amahoro no kumenya Kristo bakiriho aho kuyifuriza abantu batakiriho.

Uretse abaririmbyi bahuriye muri ‘Heart to Heart’ buri munsi hazajya haza n’umuhanzi umwe wo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ku munsi wa mbere abitabiriye uyu muhuro n’Imana bataramiwe na Luc Buntu.

Ni igikorwa gifasha urubyiruko kwegera Imana
Ni umwanya mwiza ufasha abantu kwegerana n'Imana
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi wa mbere Liza yasabye abantu kureka ibyo basimbuje Imana bibatwara umwanya munini kuruta uwo bayiha
Ni gahunda uyu muhanzikazi yise Holly Happy Hour ku bufatanye n'umuryango Heart to Heart ufite ikiganiro gica kuri televiziyo Rwanda
Liza Kamikazi yatangije umuhuro ngaruka cyumweru uzafasha abantu kwegerana n’Imana
Liza yasabye abantu kujya bifuriza abandi amahoro bakiriho
Luc Buntu ni we wataramiye abitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere kibaye
Iyi gahunda yitabirwa n'abantu batandukanye hatitawe ku idini basengeramo
Uyu muryango watanze ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi
Liza yavuze ko yateguye iki gikorwa mu gufasha urubyiruko rukomeje kwangirika cyane
Liza yavuze ko iki gikorwa Imana yakimuhaye umwaka ushize

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .