Ni igiterane kizwi nka ’Gather 25’ giteganyijwe ku wa 1 Werurwe 2025 muri BK Arena, aho biteganyijwe ko hazakusanywa inkunga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuzwa bwa ‘Mutuelle.’
Kwiyandikisha muri icyo giterane byari 5000 Frw yagombaga kuzifashishwa mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, ariko kuri ubu byagizwe ubuntu kuko hari abantu biyemeje kuzatanga iyo nkunga ya ‘mutuelle’.
Nubwo bimeze bityo ariko, abashaka kwitabira icyo giterane basabwa kwiyandikisha nk’ibisanzwe kuri *513# kugira ngo hamenyekane umubare w’abazitabira bijyanye n’aho kizabera muri BK Arena.
Abandi bahanzi bazataramira abazacyitabira barimo Abanyarwanda nka Uwimana Aimé, Fabrice and Maya, Chriso Ndasingwa, True promises Apostle Apollinaire, Prosper Nkomezi, New Life Band, Watoto Children’s Choir yo muri Uganda ndetse na Himbaza.
Iki giterane mpuzamahanga, gitegurwa na IF Gather hagamijwe guhuza abakristu hirya no hino ku Isi aho hafatwa amasaha 25 abakristo bari gusenga ariko bikabera ku migabane itandukanye.
Muri Afurika bahisemo ko cyabera mu Rwanda, aho abari ku Isi yose bazagira amasaha atatu yo gukurikira ibizabera muri BK Arena aho bazaba bari hose hifashishijwe ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko kizajya kiba buri myaka ibiri, bisobanuye ko kizongera kuba mu 2027 kitwe Gather 27 kuko gihabwa izina bishingiye ku mwaka cyabayemo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!