00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuyobora diyosezi ya Butare, Abaryamana bahuje ibitsina n’abapadiri bashaka abagore - Musenyeri Ntagungira twaganiriye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 August 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Kuwa 12 Kanama 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri watowe Jean Bosco Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE, Musenyeri Ntagungira yagaragaje uko yakiriye kugenwa nk’umwepiskopi wa diyosezi ya Butare, imikorere y’urukiko rwa Kiliziya yari ayoboye n’uko yumva ingingo zitandukanye zikomeje kuvugwa hirya no hino ku Isi muri Kiliziya Gatolika.

Yagaragaje ko yishimiye inshingano yatorewe na Papa Francis kandi ko yabyakiranye igihunga kuko ari inshingano zitoroha.

Ati “Urabyishimira ariko ukabyakirana igihunga ndetse n’impungenge kuko burya byaba ari ukwibeshya uvuga ngo ndashoboye, nzabishobora. Ni ukuvuga ngo Nyagasani ubintoreye, abepiskopi dufatanyije, abapadiri, abakirisitu ba diyosezi ntorewe kuyobora, bose tuzaba dushyize hamwe. Ibyo ni byo bimpa icyizere bikamara izo mpungenge.”

Musenyeri Ntagungira yagaragaje ko abakirisitu ba Diyoseze ya Butare yahawe kuyobora, abahishiye byinshi ariko byose bishingiye ku bufatanye mu rugendo rw’umukristo ndetse n’urugendo rw’iterambere.

Ati “Ni ukubaha umwanya wo kugira ngo bavuge na bo uko bumva kiliziya yabo yakora. Icyo ni ikintu cya ngombwa byaba ku bakiristu, ku basasaridoti ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba diyosezi. Ibyo ni ngombwa gufata umwanya wo kubatega amatwi, gushishoreza hamwe kuko ntabwo umwepiskopi ari wa wundi ufata icyemezo wenyine.”

Yagaragaje ko yishimira kuba agiye gukorera mu ngata Musenyeri Philippe Rukamba ariko ko yizeye ko izo nshingano azarushaho kuzuzuza kuko bakiri kumwe.

Yabaye Perezida w’Urukiko rwa Kiliziya

Musenyeri Ntagungira yakoze imirimo itandukanye kuko nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera, aho yamaze imyaka 16.

Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.

Musenyeri Ntangungira yagaragaje ko urwo rukiko rufata ibyemezo bitandukanye byaba ku bapadiri bagaragaweho imyitwarire idahwitse cyangwa ibindi byemezo birebana n’abakirisitu Galotika.

Ati “Burya Kiliziya nka sosiyete iri mu bantu, na yo burya igira inkiko zifite n’intera ndetse. Hari inkiko zikurikirana umupadiri cyangwa se umukirisitu wakoze ibidasanzwe, hakajyaho iperereza no gucirwa urubanza no guhabwa ibihano.”

Yagaragaje ko uru rukiko rushobora no gufata icyemezo cyo gutesha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa hagati y’abashakanye bitewe n’impamvu runaka.

Ati “Ibi twumva ngo abantu baratandukanye kandi batandukanyijwe n’ikintu gikomeye cyane, icyo gihe urukiko rujyaho rukabireba, rukavuga ko uko gushyingiranwa kutagombaga kubaho. Aba bantu iyo tuza kumenya ko bimeze bitya ntibari gushyingirwa.”

Yagaragaje ko ibyo bishingira ku kuba abantu bashobora kuba imbere y’abantu bashyingiwe ariko mu mitima yabo batashyingiwe bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ntagungira yavuze ko nubwo bitandukanye na gatanya zitangwa mu nkiko zisanzwe ariko narwo rwemeza ko abashakanye batagombaga kuba barashyingiwe kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Icyo gihe turavuga ngo aba bantu ntibagombaga gushyingirwa, isakaramentu ryabo ntirishyitse. Icyo gihe tukabwira buri wese utari mu ikosa akajya kwishakira bundi bushya. Binyuranye na gatanya zisanzwe kuko tuba tuvuga ko habaye igisa no gushyingirwa ariko mu ndiba yayo bitarabayeho mu by’ukuri.”

Gushaka abagore ku bapadiri ndetse n’abaryamana bahuje igitsina muri Kiliziya

Muri iyi minsi hari inkundura yo gusabira abapadiri gushaka abagore, cyane cyane mu bihugu abihayimana bakomeje kuba bake byiganjemo ibyo mu Burayi na Amerika y’Epfo.

Musenyeri Ntagungira yavuze ko ari ingingo ikwiriye kumvikana neza, kuko ujya mu murimo w’ubupadiri aba abizi neza ko gushaka umugore bitemewe.

Ati “Winjiramo uzi ko wiyemeje kutazashaka, impamvu nta yindi ni uko tuba tugomba kuba ababyeyi ndengakamere ba benshi twe kwizirika ku muryango umwe gusa.”

Yagaragaje ko mu gihe umupadiri yabivuyemo utamucira urubanza cyangwa ngo umutunge urutoki, ahubwo abantu bakwiriye kumuba hafi.

Musenyeri Ntagungira kandi yakomoje ku ngingo y’ababana bahuje ibitsina bakunze gusaba ko bakwemererwa guhabwa amasakaramentu.

Papa Francis aherutse kubemerera kuba bahabwa umugisha n’abihayimana icyakora ntabwo bivuze ko kubaha umugisha ari ukuwuha ukubana kwabo.

Ntagungira yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina batemerewe kubaho nk’umuryango muri Kiliziya Gatolika, nk’uko umuryango w’umugore n’umugabo wemerwa.

Ati “Ntabwo ababana bahuje ibitsina wabagira umuryango, icyo gihe waba uciye benemuntu kuko abo ntibuzuza inshingano z’Imana yabwiye Adamu na Eva ngo nibagende babyare buzure Isi. Ntabwo rero ibyo bintu ari byo byo.”

Yavuze ko kuba umwe yahabwa umugisha nk’umwana w’Imana bishobora gukorwa ariko ukabatega amatwi, ukabigisha ku byo kiliziya ivuga, ibyo ijambo ry’Imana rivuga utabiciye ku ruhande kugira ngo na bo bamenye aho bahagaze ko ari mu manegeka.

Musenyeri Ntagungira yashimye abakirisitu ba paruwasi ya Regina Pacis yayoboraga ndetse yizeza aba diyosezi ya Butare agiye kwerekezamo kuzakorana neza himakazwa ubufatanye.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yagaragaje uko yiteguye kuyobora Diyosezi ya Butare
Ababanye na Musenyeri Ntagungira bishimiye ko yahawe inshingano nshya
Ubwo Musenyeri Ntagungira yashimiraga abo bakoranye
Musenyeri Ntagungira yayoboraga Paruwasi ya Regina Pacis i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .