Amakuru IGIHE yabonye agaragaza ko iri tsinda ryongeye guhabwa umwanya n’ubwisanzure ryari risanganywe ritarahezwa mu mwaka ushize ndetse ubu riri kugaragara mu bikorwa bitandukanye mu itorero nk’uko byari bisanzwe.
Umwe mu baduhaye yagize ati “Yego barangije igihano bari bahawe bongera gukomorerwa mu itorero.’’
Nyuma yo gukomorerwa hari amakuru avuga ko iri tsinda riri kwitegura ibitaramo bikomeye ndetse birimo n’icyo rizakorera mu gihugu cya Kenya mu minsi iri imbere, gusa ntabwo amatariki yacyo aratangazwa.
Aba basore ubusanzwe basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti, Ishami rikoresha Ururimi rw’Igifaransa riherereye i Kanombe. Mu mwaka ushize nibwo bari bakoze igitaramo cyiswe “Siryo Herezo Live Concert” cyabaye tariki 9 Nzeri 2023 muri Expo Ground i Gikondo.
Iki gitaramo cyagenze neza, cyanabereyemo “Live Recording y’indirimbo 10 zigize album nshya ya Messengers Singers, cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze.
Nyuma yacyo aba basore bahawe igihano cyo kumara igihe bataririmba, ndetse bikaba byaratangajwe tariki 30 Nzeri nyuma y’amateraniro.
Messengers Singers yamaze igihe mu gihano [bagawa] ndetse ntiyari yemerewe gukora ibikorwa ibyo ari byo byose byerekeye umurimo wo kuririmba mu Itorero ry’Abadiventisiti.
Messengers Singers ni itsinda ryashinzwe ku wa 30 Kamena 2009. Rigizwe n’abaririmbyi barindwi; ryatangiriye ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Kugeza ubu iri tsinda rifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho n’izindi ndirimbo ryagiye risohora zitandukanye zikanyura imitima y’abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana. Rizwi mu ndirimbo zirimo “Siryo herezo”, “Sinziheba”, “Yesu arakomeye”, “Rubanda”, “Ajya Amba Hafi”, “Senga”, “Sinziheba” n’izindi.
Reba ‘Rubanda’ indirimbo Messengers baheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!