Ni icyemezo cyatangajwe n’Inama y’Abepisikopi yo mu Butaliyani, ndetse cyemerwa na Vatican nk’icyicaro gikuru cya Kiliziya.
Iyi nyandiko yemejwe n’Inama y’Abepisikopi b’Abataliyani (CIE) mu Ukwakira kwa 2024, gusa Vatican yabyemeje ku wa 9 Mutarama 2025, aho igiye kwifashishwa mu gihe cy’imyemerere y’igerageza cy’imyaka itatu.
Iyi nyandiko ivuga ko “abantu bafite imyumvire y’abaryamana bahuje ibitsina” bashaka kwinjira mu batoranyijwe kuba abapadiri bagomba kwiyemeza kubaho badashaka nk’uko n’abandi basore bemera kudashaka abagore.
Ikomeza ivuga ko usaba kujya mu Iseminari adashobora kubyangirwa kubera ko gusa afite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina, igihe cyose yaba yahisemo gukomeza kuba ingaragu.
Kiliziya yatangaje ko iki cyemezo kitavuguruza icyari gisanzweho cyo kutemerera abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuba abapadiri, ahubwo ko gishimangira ko abasore bafite ibyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina ariko bakaba barahisemo kwifata no kudashaka nabo bashobora kwakirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!