00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashimiye Leta yayihaye ubutaka buzubakwaho Cathédrale ya Saint Michel

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 December 2024 saa 08:34
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye u Rwanda rwahaye ubutaka Kiliziya Gatolika bwo kuzubakwaho Cathédrale Saint Michel nshya.

Hashize igihe gito Arkidiyosezi ya Kigali ishyize ahagaragara Igishushanyo Mbonera cya Cathédrale Saint Michel nshya ijyanye n’igihe, izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamenyekanye ku izina rya 1930.

Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, yagaragarije Abanya-Kigali icyifuzo cyo kubaka Ingoro y’Imana, Cathédrale y’Umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.

Perezida Kagame witabiriye ibyo birori, yemeye inkunga mu kubaka iyo Cathédrale, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Kiliziya yahawe ikibanza cyahozemo Gereza ya 1930, kugira ngo abe ari ho yubaka. Ubu kuri icyo kibanza, hamaze gushyirwa ibishushanyo mbonera bigaragaza uko izaba imeze.

Mu kiganiro na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko bari kwitegura kubaka Kiliziya ya Cathédrale Saint Michel kuko ihari ubu ari nto, ku buryo ku munsi w’ibirori n’ibindi bikorwa bihuza abakirisitu bayo usanga bamwe baba bari hanze.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ko yemeye gutanga ubutaka buzubakwaho, buherereye ahahoze Gereza ya Nyarugenge yimuriwe i Mageragere.

Ati “Kiliziya ya Saint Michel imaze kuba ntoya, dufite umushinga wo kubaka kiliziya nini turimo twegeranya imbaraga kugira ngo tuzatangire no kucyubaka mu kibazo ubuyobozi bwa Leta dushimira baduhaye. Ni ahahoze gereza ya Nyarugenge (izwi nka 1930).”

Abajijwe ku gihe imirimo yo kubaka izatangirira n’igihe iteganywa gusozwa, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko bataratangira kubaka ahubwo bakiri gukusanya imbaraga.

Yirinze gutangaza niba izubakwa na Kiliziya Gatolika cyangwa Leta izatanga n’umusanzu mu kuyubaka ndetse n’ibindi bishobora kuzajya bihakorerwa bitewe n’uko igishushanyo mbonera kigaragaza ko izaba yubatswe mu buryo bugezweho bushobora gutuma ikorerwamo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Iyi Cathédrale ijyanye n’igihe byateganywaga ko yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo baba bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

Antoine Cardinal Kambanda, mu 2020 yabwiye IGIHE ko bazubaka Cathédrale ijyanye n’igihe ariko ifite umwihariko wo kugaragaza Umuco Nyarwanda.

Ati “Birasaba ko iba ari inyubako igaragaza ko koko ari kiliziya, ifite ishusho ya kiliziya ariko hakabaho n’ikintu cy’umwihariko wa Kinyarwanda, kubihuza neza na Kinyarwanda, ishusho ya kiliziya inafite igisobanuro Nyarwanda.”

Paruwasi St Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashingwaga Arkidiyosezi ya Kigali.

Antoine Cardinal Kambanda yashimiye Leta yemeye guha Kiliziya ubutaka bwo kubakaho
Kiliziya Gatolika yashimiye Leta y'u Rwanda yayihaye ubutaka buzubakwaho Kiliziya ya Paruwasi Saint Michel
Igishushanyo Mbonera cy'iyo Kiliziya giheruka gushyirwa ahagaragara
Ni Kiliziya izaba yubatswe mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .